Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urubyiruko ruhamya ko gahunda ya leta yo guhanga imirimo itarubuza guhangayika rushaka akazi

radiotv10by radiotv10
16/06/2021
in MU RWANDA
0
Urubyiruko ruhamya ko gahunda ya leta yo guhanga imirimo itarubuza guhangayika rushaka akazi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko baravuga ko n’ubwo leta yiyemeje guhanga imirimo mishya buri mwaka birangira ntayo babonye ku buryo ubushomeri butuma bahora ahazwi nko ku ndege bategereje uwabaha akazi.

Abasesenguzi mu bukungu bavuga ko  mu gihe Leta yakomeza gufata iki kibazo nk’icyayo yonyine, ngo umwaka yihaye uzasanga umushinga ukiri mubisi.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi, iteganya ko bizagera muri 2024 imaze guhanga imirimo mishya 1.500.000, ariko buri mwaka igahanga igera ku bihumbi 216.

Nyamara kuva muri 2017 hashyirwaho iyi gahunda iri mu kiswe NST1, nta na rimwe iyi mirimo  iragerwaho ku mwaka nk’uko byari byitezwe.

Binashimangirwa kandi na bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko twasanze ahazwi nko ku ndege mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bavuga  aho batuye nta mirimo mishya bajya babona ihangwa, ngo akaba ari nayo mbarutso y’ubushomeri bafite bunatuma baza aha ku ndege gutegereza uwabaha ikiraka.

Kwigira ati” Nta mirimo mishya njya mbona ino aha! ubu se ntureba abantu bose bari hano ku ndege,ni ikigaragaza ko akazi kabuze.”

Mushimirimana nawe avuga ko  iyo aza kubona iyo mirimo mishya ihangwa ,ataba amaze imyaka itanu aza ku ndege kureba ko yabona amaramuko.

Uru rubyiruko kandi ruvuga ko narwo ubwarwo rwagize ibitekerezo by’imirimo rwakwihangira,ariko ngo rwasanga bisaba ubushobozi bw’amafaranga badafite ,bagahita bakurayo amaso.

Uwitwa Karenzi Froduard yagize ati “Natekereje gukora Resitora,ariko ndebye inzu ,amazi ,umuriro n’imisoro nsanga sinabona ubushobozi.”

Kamana ucuruza Sambusa nawe yunzemo ati” Nk’ubu ku kwezi mbasha kubona ibihumbi 50, ariko kubera ko bahora bamfata bakamfunga ngasohoka ari uko ntanze amafaranga, sinshobora gutera imbere, bigatuma mpora mu bushomeri.”

Twashatse kumenya icyo  Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo inafite mu nshingano iyi gahunda ivuga kuri iki kibazo ntitwayibona, dore ko mu ntego yo guhanga imirimo ibihumbi 2016 ku mwaka, iyahanzwe myinshi ari ibihumbi 210 yo muri 2019.

Impuguke mu bukungu zivuga ko mu gihe Leta itakorana n’abikorera ngo bafatanye guhanga iyi mirimo , ngo nta kabuza umwaka wa 2024 uzasanga uyu mushinga ukiri mubisi, nk’uko Dr.Bihira Canisius abivuga.

Yagize ati ” Ntabwo leta yabishobora yonyine. igishoboka ni uko yashyira hamwe n’abikorera, buri wese akiha intego y’umubare w’imirimo azahanga, hanyuma leta ikaba iretse kumubaza za RSSB na Rwanda Revenue, ibyo byatuma imirimo myinshi ihangwa ikanarenga iyo Leta yari yariyemeje.”

Kuba kuva muri 2017 gahunda yo guhanga imirimo mishya yatangira nta mwaka n’umwe iragerwaho 100%, bigahumira ku mirari ubwo umwka wa 2020 icyorezo kibasiye igihugu kigatuma abatari bake batakaza akazi,bishobora gutuma imyaka itatu isigaye irangira bitagezweho ariko kadno abasesenguzi mu bukungu bavuga ko hakiri amahirwe ko umuhigo wakweswa leta iramutse ihinduye umuvuno.

NYIRANSABIMANA Eugenie

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 1 =

Previous Post

OTAN: Umuryango wa OTAN wiyemeje guhangana n’u Bushinwa n’u Burusiya

Next Post

Busanza: Irimbi riri kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi bwa Radio & TV10

Related Posts

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
18/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
18/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

IZIHERUKA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Busanza: Irimbi riri kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi bwa Radio & TV10

Busanza: Irimbi riri kuvugururwa nyuma y’ubuvugizi bwa Radio & TV10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.