Yannick Mukunzi na Imanishimwe Emmanuel alias Mangwenge bakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bahaye abagore babo impano z’imodoka.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Yannick Mukunzi yagaragaje ko yahaye impano umugore we Iribagiza Joy bamaze imyaka irindwi (7) babana nk’umugore n’umugabo.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda, nka APR FC na Rayon Sports, yatangaje ko umugore we bafitanye abana babiri, yemeye iyi mpano yamugeneye, amushimira kumubera umugore mwiza aka, agaragaza amashusho yafashwe ubwo yamuhaga iyi mpano, akamushyikiriza imfunguzo zayo, ari na bwo undi yagaragazaga amarangamutima agafatwa n’ikiniga.
Ku rundi ruhande kandi, Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende, na we yahaye umugore we impano y’imodoka yo mu bwoko bwa KIA.
Emmanuel Imanishimwe alias Mangwenge, na Yannick Mukunzi, bombi ni abakinnyi bazwi mu makipe yo mu Rwanda, ariko bombi bakaba basigaye bakinira amakipe atandukanye yo hanze.
Bombi kandi bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ariko bakaba badaheruka guhamagarwa n’umutoza ngo abifashije mu mino iyi kipe iheruka gukina.





RADIOTV10





