Couple y’Abarusiya Angela Nikolau w’imyaka 33 na Ivan Beerkus w’imyaka 32 buriye umunara w’inyubako ya Empire State izwi cyane mu mujyi wa New York, barangije umusore aterera ivi umukobwa amusaba ko bazabana, bagahita banatabwa muri yombi, bakomeje kuvugisha benshi.
Aba bombi buriye uyu munara muremure usanzwe ari ikimenyabose mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, barangije barambura ibendera ryanditseho amagambo agira ati “When the power of love beats the love of power the world knows peace.” Cyangwa se ngo “iyo imparaga z’urukundo zihuye n’imbaraga z’urukundo isi ibona amahoro.”
Nyuma babaye nk’abamanuka, bagera ahantu hasa nk’ahaterereye, uyu musore ahita yambika impeta umukobwa, amusaba ko urukundo rwo kuzabana, anamwambikirayo impeta.
Ubwo ba hejuru y’inyubako ifite uburebure bwa metero 443, bahamaze nibura iminota 10. Bivugwa kandi ko aba bombi, bakoze ibintu nk’ibi hirya no hino ku isi, basanzwe ari n’abakinnyi ba filimi, banamenyekanye mu yitwa Skywalkers: A Love Story yagiye hanze muri 2024.
Ishami rya polisi rya New York (NYPD) ryatangaje ko ryahise rita muri yombi aba bantu bombi, nyuma yo kujya kubamanura kuri uriya munara.
Bakurikiranyweho ibyaha birimo ubujura, gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwangiza inyubako y’abandi no kuyitesha agaciro, ubugizi bwa nabi, no guteza akajagari.
Umuvugizi w’iyi nyubako yavuze ko nubwo ibi “byabaye bidatangiye uburenganzira” ariko nta kaga byateje ku batuye hariya, abahasura, ndetse n’abashyitsi bari bicaye hasi baje gusura iyi nyubako.

RADIOTV10






