Perezida w’u Burundi akaba anakuriye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa, Évariste Ndayishimiye, yagiranye ibiganiro n’Ihuriro C64 ryiyemeje guharanira uburenganzira bw’Itegeko Nshinga muri DRC, batanakozwa umugambi wa Tshisekedi wo kurivugurura, abasaba kuyoboka inzira y’ibiganiro.
Ni ibiganiro byabereye i Bujumbura mu Burundi, ku butumire bwa Ndayishimiye waganiriye n’abagize iri Huriro rya C64 ririmo abayobozi mu madini akomeye n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bazwi muri Congo bitabiriye ibi biganiro, barimo Martin Fayulu wagiye anahatana na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu anyuranye.
Umuyobozi wari uyoboye iri Huriro C64, abajijwe ibyo baganirijwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi muri ibi biganiro, yavuze ko yibanze ku kubashishikariza kwemera ibiganiro.
Yagize ati “Icyo twasabye ni ukoherana, bakemera ibiganiro. Sitwe twazamuye ingingo y’ibiganiro; ni we wabivuze. Icyo twasabye ku byo yadusabye, ni ukoroherana.”
Ubwo yabazwaga icyo ubwo buryo bworoherane busobanura, cyane cyane niba bisobanura kwemera uburyo bwo kuganira burimo ibyifuzo bya Perezida Félix Tshisekedi, uyu munyapolitiki uri mu bagize iri Huriro yemeje ko Évariste Ndayishimiye, ashyigikiye ibiganiro, kandi ko yizeye ko igihe bizabaho, hazatangirwamo ibyifuzo byose bafite.
Yagize ati “Oya, ntabwo yagiye muri byinshi ku miterere y’ibiganiro, we icyo asaba ni uko abantu baganira, igihe haba hari ikibazo, uwo mwanya w’ibiganiro ukazaba uwo kugaragaza ibibazo byaba bihari, ibibazo byose bikemurirwa mu biganiro.”
Ibi biganiro byahuje Ndayishimiye n’abagize iri Huriro, byabaye habura iminsi micye ngo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2026, iri Huriro rikore imyigaragambyo, ikaba yimuriye tariki 24 Nyakanga 2026.
Iyi myigaragambyo yagombaga kubera i Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Congo, no mu bindi bice by’Igihugu, birimo no ku Biro by’Umukuru w’Igihugu muri Congo, ni imwe igamije kwamagana umugambi wa Tshisekedi wo gushindura Itegeko Nshinga ngo bizamucire inzira yo kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ihuriro rivuga ko Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatumiye abayobozi baryo, kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki n’iby’umutekano biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ihuriro ry’ibihugu bigize C64, rigizwe na Martin Fayulu, Delly Sesanga, Moïse Katumbi, Jean-Marc Kabund, n’abandi bantu bakomeye, rivuga ko ryemeye ubu butumire mu buryo bw’inshingano.
Iri huriro kandi rivuga ko gahunda iyo ari yo yose ishobora kugira uruhare mu kubungabunga ituze mu Gihugu cyabo cya Congo, bayubaha bityo ko bemeye kwitabira ubu butumire bwa Ndayishimiye.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’igihe gito, Perezida Évariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko rw’akazi i Kinshasa, aho yongeye gushimangira ko hakenewe umuti w’ibibazo by’umutekano byumwihariko biri mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10






