Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umujinya w’umuranduranzuzi Abanye-Congo bafitiye MONUSCO ufitanye isano n’uwo bagaragarije u Rwanda- Umusesenguzi

radiotv10by radiotv10
28/07/2022
in MU RWANDA
0
Umujinya w’umuranduranzuzi Abanye-Congo bafitiye MONUSCO ufitanye isano n’uwo bagaragarije u Rwanda- Umusesenguzi
Share on FacebookShare on Twitter
  • Kuba MONUSCO yava muri DRC bishobora gutanga umurongo wo gukemura ikibazo

Umusesenguzi mu bijyanye na Politiki Mpuzamahanga, avuga ko ibikorwa by’urugomo Abanye-Congo bari gukorera MONUSCO, bifitanye isano n’ibyo baherutse kugaragariza u Rwanda.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe indi sura aho abayitabiriye bigabije ibirindiro by’abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bakabyinjiramo bakanabisahura.

Iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, yaje nyuma yuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye indi myigaragambyo mu minsi yashize yo kwamagana u Rwanda bashinja gufasha umutwe wa M23.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Umusesenguzi mu bijyanye na Politiki akaba n’umwarimu wayo muri Kaminuza, Dr. Ismael Buchanan yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo biri gukorwa n’Abanye-Congo babikorera MONUSCO bifitanye isano n’ibyabaye mu minsi ishize byo kwamagarana u Rwanda.

Iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, ijya gutangira byari byagarutsweho na Bahati Modeste Lukwebo, Perezida wa Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uherutse kuvuga ko MONUSCO igomba gufata utwangushye ikava muri DRC.

Dr Buchanan uvuga ko iri jambo ry’uyu munyapolitiki risa nk’imbarutso y’iyi myigaragambyo ariko ko izi ngabo ziri mu butumwa bwa UN, ziri kuzizwa kuba zaravuze ko u Rwanda rudafasha umutwe wa M23.

Ati “Ikindi MONUSCO yagaragaje ko ingabo za Congo zidafite imbaraga zo kuba zahashya M23, no kuba MONUSCO yo nta n’icyo ibivugaho ko u Rwanda rufasha M23, wabonaga ko hari aho bihurira nyine.”

Abasesenguzi kandi bemeza umujinya Abanye-Congo baherutse kugirira u Rwanda bakanirara mu mihanda barwamagana, ari wo bahindukije bakawerecyeza kuri MONUSCO.

 

Kuba MONUSCO yava muri DRC byatanga igisubizo?

Abanye-Congo bamagana MONUSCO, bayisaba guhagarika ubutumwa bwayijyanye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, kuko kuva yahagera ntacyo yakoze muri ibi byayijyanyeyo.

Dr Buchanan avuga ko kuba MONUSCO yava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwabyo bitatanga umuti w’ikibazo gihari ariko ko hari icyo byamara.

Ati “Kugenda kwayo ntibizabuza ko imitwe iri hariya izakomeza kwica abaturage bari hariya kuko na bo bagize agahenge kuko MONUSCO yari ihari, ibyo ni ibyiza byagiye bigira ariko kuba yagenda na bwo bishobora kugabanya n’ibibazo bimwe byari Bihari by’ubukungu ndetse no kumva ikibazo kigashyira muri benecyo ku buryo cyakemuka mu maguru mashya.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko ibyo abaturage bari gukorera MONUSCO bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara, akaba yanasabye Ubutegetsi bwa Congo kugeza imbere y’ubutabera Abanye-Congo bakoze ibi bikorwa by’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Musanze: Rurageretse hagati y’umuturage n’Akarere ugashinja kumuhombya amamiliyoni menshi

Next Post

Nta mpamvu yo gukomeza kwamagana MONUSCO- Umutegetsi wo muri DRCongo

Related Posts

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo u Burundi bwari bukomeje kongera umubare w’Ingabo muri DRC, ndetse zimwe zijya gushinga ibirindiro...

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

by radiotv10
11/12/2025
0

The President of the Republic, Paul Kagame, said that the fighting that has been taking place in parts of South...

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

by radiotv10
11/12/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abakomeje kwikoreza u Rwanda ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakwiye kwibuka ko atari...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta mpamvu yo gukomeza kwamagana MONUSCO- Umutegetsi wo muri DRCongo

Nta mpamvu yo gukomeza kwamagana MONUSCO- Umutegetsi wo muri DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.