• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Bobi Wine na Besigye batsinzwe amatora ya Perezida bagiye kuba Indorerezi mu yo muri Kenya

radiotv10by radiotv10
08/08/2022
in Uncategorized
0
Bobi Wine na Besigye batsinzwe amatora ya Perezida bagiye kuba Indorerezi mu yo muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyapolitiki bazwi muri Uganda, Dr Kizza Besigye na mugenzi we Bobi Wine bamaze kugera i Nairobi muri Kenya aho bagiye kuba indorerezi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Aba bagabo bombi bagiye bahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ariko bagatsindwa na Museveni, ubu biyemeje kujya kureba uko amatora yo muri Kenya azagenda ateganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama.

Dr Kizza Besigye na Bobi Wine bari mu ndorerezi 36 zoherejwe n’umuryango wa Brenthurst Foundation, aho iri tsinda riyobowe n’uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe.

Mu bandi banyapolitiki bari muri iri tsinda, harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya NUP (National Unity Platform), David Lewis Rubongoya ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko, Elone Natamunya.

Bobi Wine yatangaje ko yizeye ko amatora yo muri Kenya azagenda neza. Yagize ati “Turi gusenga kandi dufite icyizere ko amatora azaba mu mucyo no mu mahoro.”

Yaba Bobi Wine ndetse na mugenzi we Dr Kizza Besigye bagiye kuba indorerezo mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Kenya, bombi bahatanye na Yoweri Museveni mu matora ariko akagenda abatsinda ariko bombi bagiye bamagana ibyavuye mu matora, bavuga ko bibwe.

Dr Kizza Besigye wanagize imyanya ikomeye mu bitegetsi bwa Uganda, aherutse gutangaza ko Yoweri Museveni ari Umunyapolitiki w’umuhanga ariko ukoresha nabi ubushobozi bwe.

Abanyapolitiki bazwi muri Uganda bagiye kuba indorerezi muri Kenya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − one =

Previous Post

TurambiweAgasuzuguro: Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahagurutse

Next Post

IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje umwuzukuru mukuru ateruye umuto akanyamuneza ari kose

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje umwuzukuru mukuru ateruye umuto akanyamuneza ari kose

IFOTO: Perezida Kagame yagaragaje umwuzukuru mukuru ateruye umuto akanyamuneza ari kose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.