Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC: Depite ushinjwa gutuka Tshisekedi yanze kwitaba Inteko ubugirakabiri ayandikira ibaruwa ikarishye

radiotv10by radiotv10
09/08/2022
in MU RWANDA
0
DRC: Depite ushinjwa gutuka Tshisekedi yanze kwitaba Inteko ubugirakabiri ayandikira ibaruwa ikarishye
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Jean-Marc Kabund usanzwe ari Umudepite Mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanze kwitaba ubutumire bwa Perezida wayo, amwandikira ubutumwa bukomeye amumenyesha impamvu atamwitaba.

Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi,wanaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, aherutse gutangaza ishyaka rye aho yanavugiye amagambo akomeye ku butegetsi bwa Congo.

Uyu munyapolitiki uvuga ko azahangana na Perezida Tshisekedi, yavuze ko ubutegetsi bw’uyu wahoze ari inkoramutima ye bunaniwe ndetse ko bugizwe n’amabandi asahura Igihugu.

Aya magambo yamaganiwe kure n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse isaba ko yabikurikiranwaho aho ubu yanatangiye kubikurikiranwaho n’inzego z’ubutabera.

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022, Depite Kabund yagombaga kwitaba Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo ayihe ibisobanuro kuri ariya magambo aremereye yavuze.

Ni ku nshuro ya kabiri yanga kwitaba ubu butumire bwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Christophe Mboso.

Aho kwitaba yandikiye iyi nteko ibaruwa avuga impamvu atayitabye aho yagize ati “Sinteze kubumvira mu mugambi wanyu wirabura ugamije kumfunga umunwa.”

Iyi ntumwa ya rubanda, yavuze ko ubu butumire bugamije kumwambura ubudahangarwa, ari ubwo kumwambura uburenganzira bwe ndetse no guhonyora ubw’abaturage bamutoye.

Yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko itagomba kumwambura ubudahangarwa mu gihe n’inzego z’ubutabera zikimukurikiranye kandi ko akiri umwere imbere y’amateko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + twenty =

Previous Post

Ingabo z’u Burundi zambariye urugamba zigiye kwinjira muri DRCongo guhashya M23

Next Post

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Related Posts

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Nyuma yuko raporo y’Urwego rw'Umuvunyi igaragaje ko imanza zisubirishwamo zikomeje kwiyongera, abasesenguzi bavuga ko izindi nzego zishinzwe gusesengura imikirize y’imanza,...

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

by radiotv10
24/10/2025
0

The weekend passes away in a blink of an eye, those precious two days when alarms are optional, pajamas are...

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

by radiotv10
24/10/2025
0

Umugore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Gihango yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana ubwo umugabo we yari yagiye kwivuza, yataha...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

IZIHERUKA

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa
MU RWANDA

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

by radiotv10
24/10/2025
0

Friday Debate: Should weekends be longer?

Friday Debate: Should weekends be longer?

24/10/2025
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

24/10/2025
Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

FBI yagiye gusaka kwa Trump ahita atabaza avuga ko yagabweho igitero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

Friday Debate: Should weekends be longer?

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.