Abagabo babiri bo mu Karere ka Rwamagana bafatanywe ibihumbi 45 Frw y’amiganano nyuma yuko umwe muri bo anyweye inzoga mu kabari akishyura inoti ya 5 000 Frw y’amiganano agahita avuga uwayamuhaye.
Aba bagabo babiri bafashwe saa yine z’amanywa ku wa Mbere tariki 08 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Shaburondo, Akagari ka Bwisanga mu Murenge wa Gishari.
Aba bafashwe barimo uw’imyaka 34 y’amavuko n’undi wa 33 bakaba barahise bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gishari kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wari wishyuwe n’umwe muri bo amafaranga y’amahimbano.
Avuga ko uyu mucuruzi wo mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Shaburondo, yari agiye kwishyurwa inoti ya bitanu n’umwe muri aba bagabo, yabonye ari inyiganano.
Yagize ati “Yari agiye kwishyura icupa ry’inzoga yari amaze kunywa, yatanze inoti ya bitanu ngo bamugarurire, nyiri akabari yitegereje asanga ari amiganano. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata tuza gusanga afite n’izindi noti ebyiri za 5000 nazo z’amiganano ni ko guhita atabwa muri yombi.”
SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu wari umaze gufatwa yavuze undi mugabo wamuhaye ariya mafaranga “wari wamwemereye ko bazajya bagabana namara kuyavunjisha, na we wahise ashakishwa agafatanwa andi mafaranga y’amiganano ibihumbi 30 agizwe n’inoti esheshatu za bitanu.”
Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko uyu wafashwe nyuma yisobanuye na we avuga ko ariya mafaranga yayahawe n’umuntu utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ariko yanga kuvuga amazina ye.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
RADIOTV10