Blinken utegerejwe mu Rwanda yahuye na Tshisekedi avuga ikintu gikomeye kuri DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken utegerejwe mu Rwanda aho ahagera avuye muri DRC, nyuma yo kubonana na Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko iki Gihugu ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu nzego zinyuranye.

Antony Blinken wageze muri DRC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu kuzamura ihame rya Demokarasi ndetse no ku kibazo cy’umutekano mucye umaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kubonana na Tshisekedi, Blinken yagize ati “Nishimiye guhura Perezida wa DRC Tshisekedi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Lutundula.”

Yakomeje agira ati “DRC ni umufatanyabikorwa w’ingirakamaro mu guteza imbere umutekano n’ituze, mu kuzamura Demokarasi no mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse no kurushaho guteza imbere ihame ryo kugendera ku mategeko no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Blinke yagiranye ibiganiro byihariye na Tshisekedi

Antony Blinken kandi yaboneyeho gushimira byumwihariko Perezida Tshisekedi, uburyo yakiriwe ndetse “Twagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku mutekano w’akarere, ku bijyanye n’ikirere, ku matora anyuze mu mucyo n’ituze, kubaka inzego za demokarasi no kuzamura ihame ryo kugendera ku mategeko.”

Blinken kandi ari kumwe na rurangiranwa mu mukino wa Basketball Dikembe Mutombo bahuye na bamwe mu bahanzi bo muri iki Gihugu cya Congo, aho babaririmbiye.

Blinken yagize ati “Nk’umunyamuziki nkanjye, nzi akamaro umuziki ugira mu guhuza abantu ndetse no gutuma bisanzuranaho. Ni ukuri nishimiye aba bahanzi.”

Antony Blinken umaze iminsi agenderera Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama agera no mu Rwanda aho yanahamije ko kimwe mu bizanye ari ikibazo cya Rusesabagina Paul wahamijwe ibyaha by’Iterabwoba ariko Leta Zunze Ubumwe za America zikaba zikomeje kugaragaza kwifuza ko yarekurwa.

We n’itsinda ayoboye bakiriwe na Tshisekedi
Yari kumwe na mugenzi we Christophe Lutundula
Blinken ari kumwe na Mutombo bacurangiwe
Yavuze ko umuziki ugira uruhare mu guhuza abantu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru