Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye Blinken baganira ku ngingo zirimo ibyo muri DRC

radiotv10by radiotv10
11/08/2022
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yakiriye Blinken baganira ku ngingo zirimo ibyo muri DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bagirana ikiganiro cyagarutse ku mubano usanzwe hagati y’Ibihugu byombi ndetse n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu kiganiro we na mugenzi we Antony Blinken bagiranye n’itangazamakuru.

Dr Vincent Biruta yavuze ko Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken bakagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati y’Ibihugu byombi.

Dr Biruta yagize ati “Twagize ikiganiro cy’ingirakamaro ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu byombi, ku bijyanye n’imikoranire twashimye imikoranire ihamye mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano, ubucuruzi n’ishoramari, kugarura amahoro no mu buzima.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga avuga ko u Rwanda rwaboneyeho gushimira inkunga ikomeye yahawe na Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ahatanzwe doze zisaga miliyoni 5 z’inkingo z’iki cyorezo.

Ato “Leta Zunze ubumwe za America zikomeje kuba umufatanyabikorwa muri gahunda z’u Rwanda zigamije kubaka urwego rw’ubuzima rushikamye. Twishimiye kandi ubufatanye mu rwego rwa gisirikare.”

Yavuze kandi ko ibi biganiro byanagarutse ku bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binagira ingaruka ku Rwanda.

Ati “Twashimangiye inkunga yacu mu ngamba zashyizweho n’akarere zirimo izafatiwe mu nama y’i Nairobi ndetse n’i Luanda zigamije kuzana amahoro mu karere kacu.”

Dr Biruta kandi yavuze ko impande zombi zemeranyijwe gukumira ibikorw abyose by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo irimo uwa FDLR.

Yavuze kandi ko banamaganye imbwirwaruhame z’ivangura n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo zavuzwe na bamwe mu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse basaba ko ibi bihagarara.

Banaganiriye kandi ku bwubahane no kutavogerana hagati y’Ibihugu byo mu Karere nyuma yuko u Rwanda na Congo bimaze iminsi bishinjanya kuvogerana.

Antony Blinken yashimye intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu myaka irenga 20 nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Antony Blinken yashimye intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu myaka irenga 20 nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ubu rukaba ari Igihugu cy’intangarugero ku Isi haba mu cyerekezo cy’Isi, mu ishoramari ndetse no mu bukerarugendo.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za America zisanzwe zifitanye imikoranire n’ubufanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo kuzamura urwego rw’ubuzima ndetse no kuzamura urwego rw’ubukungu.

Ati “Mu byukuri ubufatanye hagati y’Ibihugu byacu ushinze imizi kandi ukaba ugizwe n’ingingo zinyuranye nkuko hari ibihamya ko imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Leta Zunze Ubumwe za America nko mu miryango itari ita Leta ndetse n’inkunga zihabwa abanyeshuri.”

Perezida Kagame yakiriye Blinken n’itsinda ayoboye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Pasiteri yagaragaye ku ruhimbi akubita abakobwa ku mabuno bambaye impenure

Next Post

Blinken mu Rwanda yongeye kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

IZIHERUKA

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago
FOOTBALL

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Blinken mu Rwanda yongeye kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye

Blinken mu Rwanda yongeye kuvuga ko Rusesabagina atahawe ubutabera buboneye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.