Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Urukingo rwa kane rwa COVID rwatangiye kubuza abantu serivisi zimwe, RBC yo irabivuga ukundi

radiotv10by radiotv10
15/08/2022
in MU RWANDA
0
Urukingo rwa kane rwa COVID rwatangiye kubuza abantu serivisi zimwe, RBC yo irabivuga ukundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abagejeje igihe cyo guhabwa doze ya kabiri y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, bakaba batararuhabwa, batangiye gukomwa kuri serivisi zimwe na zimwe nko kwinjira ahategerwa imodoka, mu gihe RBC yo ivuga ko kugeza ubu iyi doze ireba abakuze.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, ahategerwa imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange [Gare] ibintu byari byahinduye isura, aho abahinjiraga bose babanzaga kwerekana niba barikingije COVID-19.

Abamaze ameiz ane barikingije doze ya mbere y’ishimangira bakaba bujuje amezi ane, babuzwaga kwinjira bagasabwa kubanza kwikingiza cyangwa bagasubirayo.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro, yavuze ko atari azi ko urwo rukingo na rwo rwamaze kuba itegeko.

Yagize ati “Nazindutse nk’ibisanzwe nigiriye muri gahunda zanjye, mpageze mbona abantu batonze umurongo bamwe bijujuta babujijwe kwinjira, nanjye mpageze bambaza igihe nikingirije ndabereka, biba ngombwa ko tuguma hanze.”

Hari n’uwaje muri iyi Gare aturutse mu Mujyi rwagati, ahageze basanga atarahawe urwo rukingo, bahita bamusaba kurwikingiza kugira ngo akomeze urugendo.

Ibi kandi ni na ko byari bimeze muri Gare yo mu Mujyi, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rwabanzaga kubaza buri wese wayizagamo niba yarikingije basanga yujuje amezi ane ahawe doze ya kabiri y’ishimangira, basanga ayujuje agaterwa iya kabiri cyangwa yaba atabishaka agasubirayo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyo cyatangaje ko iyi gahunda yo guhabwa doze ya kabiri y’ishimangira ireba abakuze gusa.

Mu itangazo ubuyobozi bw’iki kigo bwanyujije kuri Twitter, bugira buti “Doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ubu iri guhabwa abakuze bafite kuva ku myaka 60 kuzamura ndetse n’abarwaye indwara zidakira bafite kuva ku myaka 50 kuzamura.”

Iyi gahunda yo gutanga doze ya kabiri y’urukingo rw’ishimangira, yatangiye ku wa Mbere tariki ya 08 Kanama 2022.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse ubwo yagaragazaga impamvu y’igi gahunda, yavuze ko virusi itera iyi ndwara yagiye yihinduranya ku buryo ababamaze igihe runaka bakingiwe bagenda batakaza ubudahangarwa kuri izo virus nshya zigenda zivuka.

Hari abahise bakeka ko uko iyi virusi izagenda yihinduranya bishobora kuzajya bituma haza urundi rukingo rwayo kugira ngo abantu bakomeze bagire ubudahangarwa kuri yo.

Gusa Dr Mpunga Tharcisse yabamaze impungenge agira ati “Ubushakashatsi buri gukorwa muri ibi bigo bikora izi nkingo, dufite icyizere ko mu minsi iri imbere, mu mezi macye cyane hazasohoka urukingo rushya ruzaba rukomatanya izi virusi zagiye zivuka, tukaba dufite icyizere ko ruzatanga amahirwe yo kuba abantu bakingirwa igihe kirekire batagumye gufata urukingo rwa buri mezi ane.”

Imibare yasohowe na Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, igaragaza ko kugeza ubu abamaze guhabwa ya kabiri ishimangira ari 68 002 mu gihe abamaze guhabwa doze ya mbere y’ishimangira ari 5 391 772.

Naho abahawe doze ebyiri ni 8 900 742 mu gihe abahawe doze imwe kugeza ubu ari 9 158 928.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Sinjye uzarota ngarutse- Ikirangirire Lewis Hamilton yagaragaje ko u Rwanda rwamunuriye bihebuje

Next Post

Abarimo ibyamamare bakomeje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi

Related Posts

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

IZIHERUKA

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe
IMYIDAGADURO

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo ibyamamare bakomeje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi

Abarimo ibyamamare bakomeje gufata mu mugongo umuhanzi Meddy wapfushije umubyeyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.