Urukingo rwa kane rwa COVID rwatangiye kubuza abantu serivisi zimwe, RBC yo irabivuga ukundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagejeje igihe cyo guhabwa doze ya kabiri y’ishimangira y’urukingo rwa COVID-19, bakaba batararuhabwa, batangiye gukomwa kuri serivisi zimwe na zimwe nko kwinjira ahategerwa imodoka, mu gihe RBC yo ivuga ko kugeza ubu iyi doze ireba abakuze.

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, ahategerwa imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange [Gare] ibintu byari byahinduye isura, aho abahinjiraga bose babanzaga kwerekana niba barikingije COVID-19.

Izindi Nkuru

Abamaze ameiz ane barikingije doze ya mbere y’ishimangira bakaba bujuje amezi ane, babuzwaga kwinjira bagasabwa kubanza kwikingiza cyangwa bagasubirayo.

Umwe mu bahuye n’iki kibazo muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro, yavuze ko atari azi ko urwo rukingo na rwo rwamaze kuba itegeko.

Yagize ati “Nazindutse nk’ibisanzwe nigiriye muri gahunda zanjye, mpageze mbona abantu batonze umurongo bamwe bijujuta babujijwe kwinjira, nanjye mpageze bambaza igihe nikingirije ndabereka, biba ngombwa ko tuguma hanze.”

Hari n’uwaje muri iyi Gare aturutse mu Mujyi rwagati, ahageze basanga atarahawe urwo rukingo, bahita bamusaba kurwikingiza kugira ngo akomeze urugendo.

Ibi kandi ni na ko byari bimeze muri Gare yo mu Mujyi, aho urubyiruko rw’abakorerabushake rwabanzaga kubaza buri wese wayizagamo niba yarikingije basanga yujuje amezi ane ahawe doze ya kabiri y’ishimangira, basanga ayujuje agaterwa iya kabiri cyangwa yaba atabishaka agasubirayo.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, cyo cyatangaje ko iyi gahunda yo guhabwa doze ya kabiri y’ishimangira ireba abakuze gusa.

Mu itangazo ubuyobozi bw’iki kigo bwanyujije kuri Twitter, bugira buti Doze ya 2 ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ubu iri guhabwa abakuze bafite kuva ku myaka 60 kuzamura ndetse n’abarwaye indwara zidakira bafite kuva ku myaka 50 kuzamura.”

Iyi gahunda yo gutanga doze ya kabiri y’urukingo rw’ishimangira, yatangiye ku wa Mbere tariki ya 08 Kanama 2022.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse ubwo yagaragazaga impamvu y’igi gahunda, yavuze ko virusi itera iyi ndwara yagiye yihinduranya ku buryo ababamaze igihe runaka bakingiwe bagenda batakaza ubudahangarwa kuri izo virus nshya zigenda zivuka.

Hari abahise bakeka ko uko iyi virusi izagenda yihinduranya bishobora kuzajya bituma haza urundi rukingo rwayo kugira ngo abantu bakomeze bagire ubudahangarwa kuri yo.

Gusa Dr Mpunga Tharcisse yabamaze impungenge agira ati “Ubushakashatsi buri gukorwa muri ibi bigo bikora izi nkingo, dufite icyizere ko mu minsi iri imbere, mu mezi macye cyane hazasohoka urukingo rushya ruzaba rukomatanya izi virusi zagiye zivuka, tukaba dufite icyizere ko ruzatanga amahirwe yo kuba abantu bakingirwa igihe kirekire batagumye gufata urukingo rwa buri mezi ane.”

Imibare yasohowe na Minisiteri y’Ubuzima kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, igaragaza ko kugeza ubu abamaze guhabwa ya kabiri ishimangira ari 68 002 mu gihe abamaze guhabwa doze ya mbere y’ishimangira ari 5 391 772.

Naho abahawe doze ebyiri ni 8 900 742 mu gihe abahawe doze imwe kugeza ubu ari 9 158 928.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru