Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umushinjacyaha waburanye na Bagosora muri TPIR yavuze kuri Blinken utarakoresheje inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umushinjacyaha waburanye na Bagosora muri TPIR yavuze kuri Blinken utarakoresheje inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika wabaye Umushinjacyaha ukomeye mu Rukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arushya (TPIR/ICTR), yagize ibyo anenga ku Munyamabanga Mukuuru wa USA, Antony Blinken uherutse kugenderera u Rwanda, birimo kutatura ngo akoreshe inyito yemejwe ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’.

Barbara Mulvaney yabaye mu Nteko y’Ubushinjacyaha mu rubanza rwarezwemo ruharwa Col Theoneste Bagosora uza ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken wagendereye u Rwanda, tariki 11 Kanama ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru, yabajijwe impamvu Igihugu cye kiri mu bitarashyigikiye ko hemezwa inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’mu mwanzuro wafatiwe mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama 2018.

Blinken mu gisubizo yatanze, nubundi cyumvikanamo gukomeza gutsimbarara ku nyito idakwiye, aho yagize ati “Ku bijyanye no kwemeza Jenoside n’amahano yakozwe, uko tubibona kurazwi.”

Icyo gihe yakomeje avuga ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo aze kurushaho kumva ububabare Abatutsi banyuzemo.

Yagize ati “Tuzakomeza gukorana mu Muryango w’Abibumbye kugira ngo hagerwe ku nyito yose yaba ikwiye ku mateka yabayeho ndetse tunakora ibishoboka byose ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Yanaje gusura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ariko na bwo mu butumwa yahandikiye ntaho yakoresheje inyito yemejwe na Loni ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’.

Umunyamerikakazi Barbara Mulvaney, wabaye nk’ugaruka kuri zimwe mu ngingo zaranze uruzinduko rwa Blinken, yanenze uburyo uyu mudipolomate ukomeye wa USA ndetse n’iki Gihugu ubwacyo bakomeje kugaragaza kwanga kwemera ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yateguriwe kwica Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mulvaney yagarutse ku rubanza yaburanyemo rwaregwamo Bagosora, agira ati “Nyuma y’iminsi 442 mu rukiko ndetse n’abatangabuhamya 242, twahamije Bagosora gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu minsi micye ishize Umunyamabanga wa US akaba adashobora kuvuga inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ bigaragaza ko ari ikibazo- ni gute ibi byaba bigishoboka?”

Iyi nzobere mu by’amategeko, yakomeje agira ati “Mu byukuri mfite icyizere ko Umunyamabanga Blinken agiye kubishyira mu byihutirwa ko bemeza itegeko ryo kuzirikana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Uriya mwanzuro wo kwemeza inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ watorewe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye tariki 23 Mutarama 2018, hemezwa ko buri tariki Indwi Mata ari Umunzi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe inyito yari iriho yavugaga ko ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda’yo yari yemejwe mu mwanzuro wafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2003.

Ubwo hatorwaga uyu mwanzuro wo muri 2018, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’u Bwongereza biri mu Bihugu bitawutoye ndetse kugeza ubu bamwe mu bayobozi babyo bakaba bakomeje gukoresha imvugo ya Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abatutsi. Imvugo zumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nkuko byakunze kuvugwa n’abayirokotse ndetse n’ububozi bw’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 6 =

Previous Post

Ingabo z’u Burundi zamaze kwinjira muri DRCongo mu butumwa bwaheejwemo RDF

Next Post

Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Related Posts

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

IZIHERUKA

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
MU RWANDA

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
10/04/2026
0

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Ari gukoresha ‘repetition’ abaturage uko bazarira bazanamuririmbira ubwo azaba ari gushyingurwa yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.