Tuesday, September 10, 2024

Umushinjacyaha waburanye na Bagosora muri TPIR yavuze kuri Blinken utarakoresheje inyito ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamerika wabaye Umushinjacyaha ukomeye mu Rukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arushya (TPIR/ICTR), yagize ibyo anenga ku Munyamabanga Mukuuru wa USA, Antony Blinken uherutse kugenderera u Rwanda, birimo kutatura ngo akoreshe inyito yemejwe ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’.

Barbara Mulvaney yabaye mu Nteko y’Ubushinjacyaha mu rubanza rwarezwemo ruharwa Col Theoneste Bagosora uza ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken wagendereye u Rwanda, tariki 11 Kanama ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru, yabajijwe impamvu Igihugu cye kiri mu bitarashyigikiye ko hemezwa inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’mu mwanzuro wafatiwe mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama 2018.

Blinken mu gisubizo yatanze, nubundi cyumvikanamo gukomeza gutsimbarara ku nyito idakwiye, aho yagize ati Ku bijyanye no kwemeza Jenoside namahano yakozwe, uko tubibona kurazwi.

Icyo gihe yakomeje avuga ko aza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo aze kurushaho kumva ububabare Abatutsi banyuzemo.

Yagize ati Tuzakomeza gukorana mu Muryango wAbibumbye kugira ngo hagerwe ku nyito yose yaba ikwiye ku mateka yabayeho ndetse tunakora ibishoboka byose ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Yanaje gusura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi ku Gisozi ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250, ariko na bwo mu butumwa yahandikiye ntaho yakoresheje inyito yemejwe na Loni ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’.

Umunyamerikakazi Barbara Mulvaney, wabaye nk’ugaruka kuri zimwe mu ngingo zaranze uruzinduko rwa Blinken, yanenze uburyo uyu mudipolomate ukomeye wa USA ndetse n’iki Gihugu ubwacyo bakomeje kugaragaza kwanga kwemera ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yateguriwe kwica Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mulvaney yagarutse ku rubanza yaburanyemo rwaregwamo Bagosora, agira ati Nyuma yiminsi 442 mu rukiko ndetse nabatangabuhamya 242, twahamije Bagosora gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu minsi micye ishize Umunyamabanga wa US akaba adashobora kuvuga inyito Jenoside Yakorewe Abatutsi bigaragaza ko ari ikibazo- ni gute ibi byaba bigishoboka?

Iyi nzobere mu by’amategeko, yakomeje agira ati Mu byukuri mfite icyizere ko Umunyamabanga Blinken agiye kubishyira mu byihutirwa ko bemeza itegeko ryo kuzirikana Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uriya mwanzuro wo kwemeza inyito ya ‘Jenoside Yakorewe Abatutsi’ watorewe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye tariki 23 Mutarama 2018, hemezwa ko buri tariki Indwi Mata ari Umunzi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe inyito yari iriho yavugaga ko ‘Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda’yo yari yemejwe mu mwanzuro wafashwe mu kwezi k’Ukuboza 2003.

Ubwo hatorwaga uyu mwanzuro wo muri 2018, Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’u Bwongereza biri mu Bihugu bitawutoye ndetse kugeza ubu bamwe mu bayobozi babyo bakaba bakomeje gukoresha imvugo ya Jenoside yo mu Rwanda cyangwa Jenoside y’Abatutsi. Imvugo zumvikanamo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi nkuko byakunze kuvugwa n’abayirokotse ndetse n’ububozi bw’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts