Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yongeye kugenera ubutumwa abambara ubusa n’abakora ibitarasoni mu ruhame

radiotv10by radiotv10
19/08/2022
in MU RWANDA
0
Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umukobwa uherutse kugaragara mu gitaramo yambaye ikanzu igaragaza imwe mu myanya y’ibanga ye, agejejwe imbere y’Urukiko, Polisi y’u Rwanda yongeye kugenera ubutumwa abiyambika ubusa bakajya mu ruhame.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwagejeje Mugabekazi Liliane imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumusabira gufungwa by’agateganyo kugira ngo bukore iperereza ku cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame akurikiranyweho.

Uyu Mugabekazi ni umukobwa uherutse kugarukwaho cyane mu Rwanda ubwo yagaragaraga mu gitaramo cyaririmbyemo umuhanzi Tayc cyabaye tariki 30 Nyakanga 2022, yambaye ikanzu ibonerana igaragaza imye mu myanya y’ibanga.

Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bwifuza ko uyu mukobwa akurukiranwa afunze zirimo kuba aramutse arekuwe byatuma n’abandi bakobwa bambara muri ubwo buryo bakaba bagwa mu mutego wo gukora iki cyaha gikurikiranyweho mugenzi wabo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bushaka gukomeza gukora iperereza kuri uyu mukobwa we wabwiye Urukiko ko iriya kanzu yari yayigeretseho ikote ariko ko bamufotoye ryahushywe n’umuyaga.

Mugabekazi Liliane, yatawe muri yombi tariki Indwi Kanama 2022 aho ubu afungiye kuri station ya Remera.

Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa buburira abantu bose biyambika ubusa mu ruhame ndetse n’abandi bakora ibikorwa biteye isoni.

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko umuntu wese wambara ubusa, ukora ibiterasoni mu ruhame ndetse n’uha inzoga umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure aba akoze icyaha.”

Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kugenera ubutumwa ababyeyi kurinda abana babo kutagwa muri izi ngeso. Iti “Turasaba ababyeyi kwigisha abana no kubarinda kwishora muri ibyo byaha.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yari aherutse kuburira abishora muri izi ngeso mbi zo kwambara imyenda itabahesha icyubahiro.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA mu cyumweru gishize, CP John Bosco Kabera yari yanenze iyi myambarire igaragaza ibice by’ibanga bya bamwe mu bari n’abategarugori bakomeje kwambara.

Yari yagize ati “Ntibikwiye ku muco, ntibikwiye ku ndangagaciro ariko noneho tukanavuga ko nta polisi tutazabyemera, na bo babyumve, ubwo butumwa tugomba kubutanga.”

Iyi ngingo y’imyambarire ikomeje kuzamura impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe biyita ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bw’abari n’abategarugori, bavuga ko bakwiye kubareka bakambara uko bashaka ngo kuko ari uburenganzira bwabo.

Gusa abareberera umuco, bo bemeza ko uburenganzira butagomba gusumba Umuco nyarwanda, bakanemeza ko inzego za Leta ziri guhangana n’ingaruka zo kureberera iki kibazo zikaba zikinjiyemo nyuma yo kubona ko “amazi yarenze inkombe.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + twenty =

Previous Post

Rusizi: Byumvuhore yafashwe amaze gutuburira abantu babiri abishyuye 98.000Frw y’amiganano

Next Post

Hatahuwe intandaro y’amashusho ya kwizera byavugwaga ko yinjiye idini ya Islam

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe intandaro y’amashusho ya kwizera byavugwaga ko yinjiye idini ya Islam

Hatahuwe intandaro y’amashusho ya kwizera byavugwaga ko yinjiye idini ya Islam

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.