Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo Itegeko ryo mu Rwanda risobanura ibiterasoni bihanwa- Me Evode

radiotv10by radiotv10
23/08/2022
in MU RWANDA
0
Ntabwo Itegeko ryo mu Rwanda risobanura ibiterasoni bihanwa- Me Evode
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamategeko Me Evode Kayitana usanzwe akora umwuga mu kunganira abandi mu mategeko, avuga ko ingingo y’itegeko ivuga ko cyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, iteye urujijo kuko itagaragaza urutonde ry’ibikorwa byafatwa nk’ibiterasoni cyangwa igipimo fatizo cyabyo.

Urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Mugabekazi Liliane wavuzwe cyane kubera ikanzu yajyanye mu gitaramo yagaragazaga ibice bimwe by’ibanga, rwaravuzwe cyane mu cyumweru gishize.

Uyu mwari w’Umunyurwandakazi ukurikiranyweho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame, waburanishijwe tariki 18 Kanama 2022 mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, yari yasabiwe gufungwa by’agateganyo ndetse Umucamanza apfundikira uru rubanza yemeza ko rwagombaga gusomwa ejo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.

Isomwa ry’uru rubanza ryaje kuba ku munsi wakurikiye uw’iburanisha mu buryo butunguranye, Urukiko rwemeza ko uyu mukobwa arekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo y’ 143 ifite umutwe ugira uti “Gukora ibiterasoni mu ruhame”, ivuga ko “Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Umunyamategeko Me Evode Kayitana usanzwe akora akazi ko kunganira abandi mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na TV10, yavuze ko itegeko ryo mu Rwanda ridasobanura mu buryo butomoye iby’iki cyaha.

Me Evode Kayitana avuga ko ubundi itegeko rishyiraho ibyaha n’ibihano, avuga ko ibyaha bigombwa kwandikwa mu buryo bwumvikana.

Ati “Kwica ni ukwica, gutanga sheki itazigamiye birumvikana, gufata ku ngufu birumvikana ariko hari igihe ibyaha bimwe na bimwe binanirana kubisobanura, bakavuga bati…tuvuge ‘ibiterasoni’ cyangwa bakavuga ngo ‘n’ibindi bisa na byo’ ntabwo wamenya ibyo ari byo.”

Uyu munyamategeko avuga ko nko mu Bihugu bimwe ahagiye haba imanza zabaga ziburanishwamo ibyaha nk’ibi, bagiye bagaragaza ibikorwa bigize iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.

Ati “Nko kwambara ubusa mu ruhame, cyangwa kwerekane igitsina mu ruhame, ibyo ni ibyaha bagiye bahana muri iki cyaha cyo gukora ibiterasoni.”

Me Evode Kayitana uvuga ko hari n’Ibihugu byagiye bishyiraho urutonde rw’ibikorwa bigize ibiterasoni, yagize ati “Ariko mu Rwanda bavuga ibiterasoni gusa ntabwo itegeko rivuga ibyo biterasoni ni ibihe.”

Avuga ko ubusanzwe inzego nyubahirizategeko ari zo ziba zikwiye kureba mu bushishozi bwazo, zikareba niba icyo gikorwa giteye isoni koko, zikaba ari zo zijyana mu rwego rw’ubucamanza uwakoze icyo gikorwa.

Me Evode Kayitana avuga ko iri tegeko riteganya iki cyaha, ryashyizweho rigamije kurengera imyifatire iboneye mu muryango nyarwanda hagendewe ku muco.

Ati “Birumvikana nta Gihugu cyabaho abantu bambara ubusa, kugeza ubu iki Gihugu ntakibaho ku Isi.”

Uyu munyamategeko usanzwe akora akazi ko kunganira abakekwaho ibyaha, avuga ko aramutse avuze agendeye mu murongo w’umwuga we, abona ibyakozwe na Mugabekazi Liliane, bitagize icyaha.

Ati “Kuko iki cyaha gishingira ku muco w’Igihugu. Ibiterasoni mu muco nyarwanda ni ibihe? Byatuma umuntu ajya muri Gereza […] nk’umwavoko ashobora kuvuga ati ‘uriya mukobwa bafunze ejobundi ukuntu yari yambaye, njye ndabona wenda umwana wanjye ntiyabyambara ariko ntibyatuma umuntu ajya muri Gereza’.”

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 20 =

Previous Post

Umugandekazi wari waburiye mu Rwanda hamenyekanye uko yabonetse

Next Post

Rutshuru: Abanye-Congo ngo barambiwe guhora babona FARDC ikubitwa inshuro na M23

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutshuru: Abanye-Congo ngo barambiwe guhora babona FARDC ikubitwa inshuro na M23

Rutshuru: Abanye-Congo ngo barambiwe guhora babona FARDC ikubitwa inshuro na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.