Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntacyo bongeyeho- Abamotari baracyarira ngo ibiciro bishya byashyizweho biracyabagusha mu gihombo

radiotv10by radiotv10
24/08/2022
in MU RWANDA
0
Ntacyo bongeyeho- Abamotari baracyarira ngo ibiciro bishya byashyizweho biracyabagusha mu gihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ibiciro bishya byo kuri mubazi byashyizweho na RURA bitakemuye ikibazo bari bafite kuko nubundi bakomeje gukorera mu gihombo.

Mu cyumweru gishize, bamwe mu Bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bongeye gukora igisa n’imyigaragambyo, bavuga ko ibiciro byashyizweho kuri mubazi bitajyanye n’igihe kuko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse.

Nyuma y’ibi bisa n’imyigaragambyo, Urwego Ngezuramikorere (RURA) rwashyize hanze itangazo rigaragaza ibiciro bishya kuri mubazi aho hagati y’ibilometero 2 na 40 hongereweho amafaranga 10 Frw ku kilometer kimwe.

Naho hejuru y’urugendo rw’ibilometero 40, ikilometero kimwe cyakuwe kuri 181 Frw, gishyirwa kuri 205Frw. Bivuze ko ikilometero kimwe cyongereweho amafaranga 24 Frw.

Nyuma yuko ibi biciro bitangiye kubahirizwa ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, Abamotari baganirije RADIOTV10, bavuze ko ibi biciro bishya ntacyo byahinduye.

Umwe ati “Nubundi turi gushyira mu ijanisha tugasanga ntacyahindutse. Biracyari bya bindi.”

Aba bamotari bavuga ko ahongereweho amafaranga afatika ari ku rugendo ruri hejuru y’ibilometer0 40 kandi ko nta mugenzi wo muri Kigali ujya arugenda.

Undi ati “Nta muntu wabona ugenda ibilometero 40. Njye sindamutwara kuva nafata mubazi.”

Undi ati “Tubwizanye ukuri ntakintu bongeyeho […] n’ibyo bilometero 40 ntawabigenda. Ubu se nzajya i Rusizi ryari? Niba maze imyaka itanu ntwara nkaba natarabigenda n’umunsi wa rimwe, nzabigenda ryari.”

Aba bamotari bavuga ko iri koranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo ryaje ribazaniye ibibazo uruhuri nyamara mbere ritariho nta kibazo na kimwe bigeze bagirana n’abagenzi mu buryo bwo kwishyurana.

Bavuga kandi ko amafaranga 10% babakata iyo bishyuwe kuri mubazi, batamenya irengero ryayo kuko nta kintu na kimwe abagarukiraho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − ten =

Previous Post

Me Evode ahishuye icyatuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’urubanza nk’ibyabaye kuri Liliane

Next Post

General uherutse kuzamurwa na Perezida Kagame yahise ahabwa inshingano muri Mozambique

Related Posts

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
MU RWANDA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
General uherutse kuzamurwa na Perezida Kagame yahise ahabwa inshingano muri Mozambique

General uherutse kuzamurwa na Perezida Kagame yahise ahabwa inshingano muri Mozambique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.