Ntacyo bongeyeho- Abamotari baracyarira ngo ibiciro bishya byashyizweho biracyabagusha mu gihombo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko ibiciro bishya byo kuri mubazi byashyizweho na RURA bitakemuye ikibazo bari bafite kuko nubundi bakomeje gukorera mu gihombo.

Mu cyumweru gishize, bamwe mu Bamotari bo mu Mujyi wa Kigali, bongeye gukora igisa n’imyigaragambyo, bavuga ko ibiciro byashyizweho kuri mubazi bitajyanye n’igihe kuko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ibi bisa n’imyigaragambyo, Urwego Ngezuramikorere (RURA) rwashyize hanze itangazo rigaragaza ibiciro bishya kuri mubazi aho hagati y’ibilometero 2 na 40 hongereweho amafaranga 10 Frw ku kilometer kimwe.

Naho hejuru y’urugendo rw’ibilometero 40, ikilometero kimwe cyakuwe kuri 181 Frw, gishyirwa kuri 205Frw. Bivuze ko ikilometero kimwe cyongereweho amafaranga 24 Frw.

Nyuma yuko ibi biciro bitangiye kubahirizwa ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022, Abamotari baganirije RADIOTV10, bavuze ko ibi biciro bishya ntacyo byahinduye.

Umwe ati “Nubundi turi gushyira mu ijanisha tugasanga ntacyahindutse. Biracyari bya bindi.”

Aba bamotari bavuga ko ahongereweho amafaranga afatika ari ku rugendo ruri hejuru y’ibilometer0 40 kandi ko nta mugenzi wo muri Kigali ujya arugenda.

Undi ati “Nta muntu wabona ugenda ibilometero 40. Njye sindamutwara kuva nafata mubazi.”

Undi ati “Tubwizanye ukuri ntakintu bongeyeho […] n’ibyo bilometero 40 ntawabigenda. Ubu se nzajya i Rusizi ryari? Niba maze imyaka itanu ntwara nkaba natarabigenda n’umunsi wa rimwe, nzabigenda ryari.”

Aba bamotari bavuga ko iri koranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo ryaje ribazaniye ibibazo uruhuri nyamara mbere ritariho nta kibazo na kimwe bigeze bagirana n’abagenzi mu buryo bwo kwishyurana.

Bavuga kandi ko amafaranga 10% babakata iyo bishyuwe kuri mubazi, batamenya irengero ryayo kuko nta kintu na kimwe abagarukiraho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru