Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bararara bamwenyura: Abamotari bakunze kugaragaza ibibazo, P.Kagame yabahaye isezerano

radiotv10by radiotv10
25/08/2022
in MU RWANDA
1
Bararara bamwenyura: Abamotari bakunze kugaragaza ibibazo, P.Kagame yabahaye isezerano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yasabye inzego zirebwa n’ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abakora akazi ko gutwarara abagenzi kuri moto, kubishakira umuti, abizeza ko na we agiye kubishyiramo uruhare rwe.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 mu ruzinduko yatangiye kugirira mu bice binyuranye by’Igihugu, yatangiriye mu Karere ka Ruhango.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, uwitwa Bizimana Pierre usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yavuze ko abakora aka kazi bafite ibibazo byinshi.

Umukuru w’u Rwanda, yahise avuga ko ibibazo by’Abamotari yabyumvise, ati “Icyo kibazo cyatumye abantu bigaragambya naracyumvise.”

Uyu mumotari yakomeje avuga ko kimwe muri ibi bibazo ari amafaranga y’ubwishingizi ari hejuru cyane, ati “Ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingize bw’ibihumbi 165, tukishyura ibintu bitandukanye, authorization, ipatante, umusoro ku nyungu,…tukishyura byinshi ku buryo utabasha kuba wakwigurira umwenda cyangwa ngo urihirire umwana mu ishuri.”

Bizimana Pierre wavuganaga agahinda, yakomeje agira ati “Turagira ikibazo cyacu mukigire icyanyu mukidukurikiranire.” Perezida Kagame ati “Ndabyumva ndabyumva.”

Umukuru w’u Rwanda yahise asaba Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana kugira icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko iki kibazo cy’abamotari kizwi.

Ati “Icyo kibazo avuze koko ni cyo ariko inzego [yaba MININFRA, BNR, MINECOFIN, zirimo ziragikurikirana ku buryo twamizeza mu gihe gito…mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Perezida Kagame yahise agira ati “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye, turaza kugikemura.”

Muri Mutarama uyu mwaka, bamwe mu Bamotari bo mu Mujyi wa Kigali bakoze imyigaragambyo bamagana ibibazo byinshi bari bamaranye igihe byazamuwe cyane n’ikoreshwa rya mubazi.

Icyo gihe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko inzego zirebwa n’iki kibazo zahuye zigasanga abamotari bafite ibibazo uruhuri ariko ko buririye kuri mubazo bagakora iriya myigaragambyo.

Muri ibyo bibazo harimo ibyagarutsweho n’uyu mumotari wo ku Karere ka Ruhango wagejeje ikibazo kuri Perezida Paul Kagame.

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali kandi baherutse kongera gukora igisa n’imyigaragambyo aho bamagana ibiciro byo kuri mubazi, bavuga ko bitajyanye n’igihe kuko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje gutumbagira.

Ibi byanatumye Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rutangaza ibiciro bishya byo kuri mubazi nubwo aba bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, bavuga ko ntacyongereweho.

RADIOTV10

Comments 1

  1. GAHONZIRE says:
    3 years ago

    abamotori nibyo bafite ibyo basaba umukuru w’ igihugu kandi byumvikana ariko natwe dufite ibyo tubasaba harimo kuba abanyamwuga kuko service batanga icyenerwa n’ abanyarwanda benshi. Nigute kuva mu mugi kugera nyabugogo hishyurwa 1500Frw ngo umuhanda urimo gukorwa. ngaho ibitabi,gushwanira abagenzi batwaye cyane ,cyane mu masaha y’ ijoro, ikindi nigute cooperative zose basanga nta mafaranga zigira kuri Account n’ igihe zimaze zikora .bagakwiye guhabwa rwiyemezamirimo akababyaza umusaruro kandi nabo bakabona umusaruro bakanakora kinyamwuga ntibarengane kandi ntibanatange service mbi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 5 =

Previous Post

“Twari tubakumbuye”: Abanyaruhango bagaragarije Perezida Kagame akabari ku mutima

Next Post

Japan: Iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe ryatumye Umuyobozi ukomeye yegura

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Japan: Iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe ryatumye Umuyobozi ukomeye yegura

Japan: Iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe ryatumye Umuyobozi ukomeye yegura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.