Bararara bamwenyura: Abamotari bakunze kugaragaza ibibazo, P.Kagame yabahaye isezerano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yasabye inzego zirebwa n’ibibazo byakunze kuzamurwa n’Abakora akazi ko gutwarara abagenzi kuri moto, kubishakira umuti, abizeza ko na we agiye kubishyiramo uruhare rwe.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 mu ruzinduko yatangiye kugirira mu bice binyuranye by’Igihugu, yatangiriye mu Karere ka Ruhango.

Izindi Nkuru

Ubwo Perezida Kagame yakiraga ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage, uwitwa Bizimana Pierre usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yavuze ko abakora aka kazi bafite ibibazo byinshi.

Umukuru w’u Rwanda, yahise avuga ko ibibazo by’Abamotari yabyumvise, ati “Icyo kibazo cyatumye abantu bigaragambya naracyumvise.”

Uyu mumotari yakomeje avuga ko kimwe muri ibi bibazo ari amafaranga y’ubwishingizi ari hejuru cyane, ati “Ku buryo moto yanjye nyishyurira ubwishingize bw’ibihumbi 165, tukishyura ibintu bitandukanye, authorization, ipatante, umusoro ku nyungu,…tukishyura byinshi ku buryo utabasha kuba wakwigurira umwenda cyangwa ngo urihirire umwana mu ishuri.”

Bizimana Pierre wavuganaga agahinda, yakomeje agira ati “Turagira ikibazo cyacu mukigire icyanyu mukidukurikiranire.” Perezida Kagame ati “Ndabyumva ndabyumva.”

Umukuru w’u Rwanda yahise asaba Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana kugira icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko iki kibazo cy’abamotari kizwi.

Ati “Icyo kibazo avuze koko ni cyo ariko inzego [yaba MININFRA, BNR, MINECOFIN, zirimo ziragikurikirana ku buryo twamizeza mu gihe gito…mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Perezida Kagame yahise agira ati “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye, turaza kugikemura.”

Muri Mutarama uyu mwaka, bamwe mu Bamotari bo mu Mujyi wa Kigali bakoze imyigaragambyo bamagana ibibazo byinshi bari bamaranye igihe byazamuwe cyane n’ikoreshwa rya mubazi.

Icyo gihe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko inzego zirebwa n’iki kibazo zahuye zigasanga abamotari bafite ibibazo uruhuri ariko ko buririye kuri mubazo bagakora iriya myigaragambyo.

Muri ibyo bibazo harimo ibyagarutsweho n’uyu mumotari wo ku Karere ka Ruhango wagejeje ikibazo kuri Perezida Paul Kagame.

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali kandi baherutse kongera gukora igisa n’imyigaragambyo aho bamagana ibiciro byo kuri mubazi, bavuga ko bitajyanye n’igihe kuko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje gutumbagira.

Ibi byanatumye Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rutangaza ibiciro bishya byo kuri mubazi nubwo aba bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto, bavuga ko ntacyongereweho.

RADIOTV10

Comments 1

  1. GAHONZIRE says:

    abamotori nibyo bafite ibyo basaba umukuru w’ igihugu kandi byumvikana ariko natwe dufite ibyo tubasaba harimo kuba abanyamwuga kuko service batanga icyenerwa n’ abanyarwanda benshi. Nigute kuva mu mugi kugera nyabugogo hishyurwa 1500Frw ngo umuhanda urimo gukorwa. ngaho ibitabi,gushwanira abagenzi batwaye cyane ,cyane mu masaha y’ ijoro, ikindi nigute cooperative zose basanga nta mafaranga zigira kuri Account n’ igihe zimaze zikora .bagakwiye guhabwa rwiyemezamirimo akababyaza umusaruro kandi nabo bakabona umusaruro bakanakora kinyamwuga ntibarengane kandi ntibanatange service mbi.

Leave a Reply to GAHONZIRE Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru