“Twari tubakumbuye”: Abanyaruhango bagaragarije Perezida Kagame akabari ku mutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uyu munsi watangiye uruzinduko rwo gusura abaturage mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, yakiranywe urugwiro n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 mu masaaha y’agasusuruko ni bwo Perezida Paul Kagame yageze ku mbuga ngari iherereye i Kibingo mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Ruhango.

Izindi Nkuru

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumwakira, bamugaragarije urugwiro haba ku maso ndetse no mpundu n’amashyi menshi bamwakirije, bagaragaza ko bari bamukumbuye.

Umukuru w’u Rwanda yabanje kuramutsa aba baturage, na bo bakazamurira rimwe mu majwi barangurura bamwe bavuza impundu abandi bakoma amashyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens wahaye ikaze Perezida Paul Kagame, avuga ko mu izina ry’Abanyaruhango “turabishimiye kandi tubahaye ikaze mu Karere kacu ka Ruhango.” Ahita asaba abaturage kongera kumwakira, bongera kuzamurira icyarimwe amashyi n’impundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, wagarutse ku mateka y’aka Karere gaturwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi 372, yavuze ko “Abanyaruhango bishimiye kubakira, bari babakumbuye nyuma yuko icyorezo cya COVID-19 cyari cyarabangamiye gahunda y’ingenzi nk’iyi ubundi bakunda cyane.”

Habarurema Valens yavuze ko hari byinshi byagezweho muri aka Karere ka Ruhango babikesheje inama bagiye bahabwa na Perezida Paul Kagame mu nshuro zose yagiye abasura.

Yavuze ko mu mujyi wa Ruhango, hakomeje gukorwa imihanda myinshi ya kaburimbo yahoze irimo ibitaka, ati “Amazi tumaze kugera ku kigero cya 68% amashanyarazi tumaze kugera kuri 78%.”

Mu rwego rw’ubuhinzi ruri mu zifatiye runini iterambere ry’aka Karere, Mayor wa Ruhango yavuze ko umusaruro w’imyumbati ku mwaka bavuye kuri toni ibihumbi 204 ugera kuri toni ibihumbi 406.

Ati “Ndetse bijyanye n’iyo myumbati, mwahise muduha uruganda rutunganya ifu yayo ruri i Kinazi ndetse mu buhinzi n’ubworozi dufite isoko rizwi rya Ruhango.”

Perezida Paul Kagame na we yabwiye abaturage bo mu Karere ka Ruhango ko yishimiye kugaruka muri aka Karere.

Ati “Mperuka hano cyera hashize iminsi, nagombaga kuba naragarutse kubasuhuza no kubasura nyuma y’icyo gihe y’ibyari byanzanye hano. Ndibuka twahuye turi mu bihe by’amatora, icyo gihe duhura twasezeranye byinshi, ku ruhare rwanyu ibyinshi byarakozwe…

Icyo gihe mwaratoye nkuko twari twabisezeranye, mutora neza ndetse mushyiramo umwenda, nsigarana umwenda wanyu, umwenda ntabwo nashoboye kuwishyura wose ariko turacyakomeza.”

Yavuze ko ibitaragerwaho biri mu byifuzo by’abatuye muri aka Karere ka Ruhango, bizakomeza kugenda bishakirwa ubushobozi kugira ngo na byo bigende bigerwaho buhoro buhoro.

Yavuze ko nk’imibare y’abamaze kugerwaho n’amazi ikiri hasi, bityo ko yumva hari umwenda ugomba kwishyurwa nibura ikagera kuri 80%.

Ati “Uwo mwenda rwose ni wo numva ntarashoboye kwishyura bihagije. Hari umwenda ku bireba Guverinoma no ku bindeba, tugomba ibishoboka byose kugira ngo uwo mwenda wishyurwe.”

Yababwiye ariko ko kugira ngo uwo mwenda Leta ibashe kuwishyura, hari n’uruhare ruba rusabwa abaturage.

Ati “Uruhare rwanyu ni ugukora, gukora ibyo ushoboye ibishoboka ndetse binashoboka kubera ko rwa ruhare rwa Leta rwabonetse, rukagera aho rugera haguha uburyo bwo gukora.”

Yababwiye ko nko mu buhinzi n’ubworozi nubwo Leta iba ifitemo uruhare rwo kubunganira mu bijyanye n’imbuto, ubumenyi ndetse n’inyongeramusaruru ariko ko uruhare runini rufitwe n’abaturage.

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro
Abaturage bari bamukumbuye

Perezida Kagame yizeje abanyaruhango ko ikigero cy’amazi kigiye kuzamuka

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru