Japan: Iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe ryatumye Umuyobozi ukomeye yegura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Buyapani, yataganje ko yeguye kubera igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye muri iki Gihugu cy’iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, warashwe mu kwezi gushize.

Itaru Nakamura, yavuze ko yifuza kwegura kubera kunanirwa inshingano ze byaturutse ku iraswa rya Shinzo Abe wishwe tariki 08 Nyakanga 2022.

Izindi Nkuru

Shinzo Abe wishwe ku myaka 67 y’amavuko, yapfuye nyuma yo kurasirwa mu ruhame ubwo yariho atambutsa imbwirwaruhame ye mu Mujyi wa Nara.

Nyakwigendera Shinzo Abe yarashwe n’umugabo w’imyaka 41 waje amuturutse inyuma akamurasa amasasu abiri arimo icyamufashe ku zuru ndetse no ku mutima.

Polisi yo muri uyu mujyi yahise yishinja icyaha ko itumva ukuntu uyu munyapolitiki arasirwa mu ruhame.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Buyapani, Nakamura ubwo yavugaga ku iyegura rye, yagize ati “Mu nzira zo kugenzura umugambi w’urwego rw’umutekano wacu, twaje kubona ko inshingano z’umutekano zacu zikwiye kuvugururwa.”

Inzobere mu by’umutekano, zarebye amashusho y’irashwa rya Shinzo Abe, ziherutse kubwira Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abari bamurinze bashobora kumutabara bakamukura aho yarasiwe ku isegonda rya 2,5 nyuma yuko arashswe isasu rya mbere.

Uwitwa Tetsuya Yamagami, ukekwaho kwica uyu Munyapolitiki, yahise afatirwa aho yamurasiye, ndetse akaba yaremeye icyaha, avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’imyemerere y’uyu yivuganye ngo kuko ari yo yangije imibereho y’umubyeyi we mu by’amikoro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru