Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Batatu barimo umunyamahanga batahuwe bapakiye imifuka ya sima bahishemo umwe w’urumogi

radiotv10by radiotv10
30/08/2022
in MU RWANDA
0
Rusizi: Batatu barimo umunyamahanga batahuwe bapakiye imifuka ya sima bahishemo umwe w’urumogi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu bafatiwe mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, bari mu modoka itwaye imifuka ya sima ariko bahishemo umwe w’urumogi.

Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Birogo mu Kagari ka Gahinda muri uyu Murenge wa Mururu, barimo umunyamahanga umwe witwa Rusungu Maula ndetse n’Abanyarwanda babiri barimo usanzwe amufasha [kigingi] witwa Niyonkuru Bonavanture ndetse na Ntegerejimana Zebron.

Bafashwe na Polisi y’ u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) tariki 28 Kanama 2022.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uretse uru rumogi rufite ibilo 22, aba bantu banafatanywe umufuka urimo imyenda ya caguwa.

Yavuze ko Polisi yabafashe nyuma yo kumenya amakuru ko hari imodoka itwaye imifuka ya sima ariko harimo umufuka w’urumogi.

Yagize ati “Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi-Nyamasheke mu Mudugudu wa Birogo, imodoka ihageze barayihagarika basatse basanga itwaye sima ariko harimo imifuka ibiri umwe urimo imyenda ya caguwa n’undi mufuka urimo ibiro 22 by’urumogi, bahita bafatwa barafungwa.”

Aba bose uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe ari na ho bacumbikiwe.

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko bakimara gufatwa, Umushoferi Rusungu n’umufasha mu kazi witwa Niyonkuru, bavuze ko urumogi ari urwa Ntegerejiamana bari batwaye mu modoka baturukanye mu Kagari ka Kamurehe, mu Murenge wa Gashonga afite imifuka ibiri ariko batari bazi ko afitemo urumogi.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 11 =

Previous Post

Kamonyi: Yasize urwandiko rusobanura icyatumye yica umugore we na we akiyahura

Next Post

Madagascar: Polisi yarekuye urufaya rw’amasasu mu bigaragambya yicamo 18

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Madagascar: Polisi yarekuye urufaya rw’amasasu mu bigaragambya yicamo 18

Madagascar: Polisi yarekuye urufaya rw’amasasu mu bigaragambya yicamo 18

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.