Rusizi: Batatu barimo umunyamahanga batahuwe bapakiye imifuka ya sima bahishemo umwe w’urumogi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu batatu bafatiwe mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, bari mu modoka itwaye imifuka ya sima ariko bahishemo umwe w’urumogi.

Aba bantu bafatiwe mu Mudugudu wa Birogo mu Kagari ka Gahinda muri uyu Murenge wa Mururu, barimo umunyamahanga umwe witwa Rusungu Maula ndetse n’Abanyarwanda babiri barimo usanzwe amufasha [kigingi] witwa Niyonkuru Bonavanture ndetse na Ntegerejimana Zebron.

Izindi Nkuru

Bafashwe na Polisi y’ u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) tariki 28 Kanama 2022.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko uretse uru rumogi rufite ibilo 22, aba bantu banafatanywe umufuka urimo imyenda ya caguwa.

Yavuze ko Polisi yabafashe nyuma yo kumenya amakuru ko hari imodoka itwaye imifuka ya sima ariko harimo umufuka w’urumogi.

Yagize ati “Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi-Nyamasheke mu Mudugudu wa Birogo, imodoka ihageze barayihagarika basatse basanga itwaye sima ariko harimo imifuka ibiri umwe urimo imyenda ya caguwa n’undi mufuka urimo ibiro 22 by’urumogi, bahita bafatwa barafungwa.”

Aba bose uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kamembe ari na ho bacumbikiwe.

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko bakimara gufatwa, Umushoferi Rusungu n’umufasha mu kazi witwa Niyonkuru, bavuze ko urumogi ari urwa Ntegerejiamana bari batwaye mu modoka baturukanye mu Kagari ka Kamurehe, mu Murenge wa Gashonga afite imifuka ibiri ariko batari bazi ko afitemo urumogi.

 

ICYO AMATEGEKO AVUGA

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru