Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DStv mu bigo biza ku isonga bifite ‘Brands’ zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

radiotv10by radiotv10
06/09/2022
in MU RWANDA
0
DStv mu bigo biza ku isonga bifite ‘Brands’ zikunzwe kurusha izindi muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo gicuruza serivisi n’ibikoresho by’isakazamashusho DStv kiri mu bigo 100 bya mbere ku Mugabane wa Afurika bifite brands (ibirango) zikunzwe kurusha izindi muri Afurika aho iki kigo kiri ku mwanya wa gatatu mu bigo byo muri Afurika.

Urubuga rwa African Business rwagaragaje uru rutonde rufite umutwe ugira uti “Africa’s Top 100 Brands in 2022” [Ibigo 100 bifite ibirango bikunzwe kurusha ibindi muri 2022], rugaragaraza ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari byanikiye ibindi ku Mugabane wa Afurika.

Uru rutonde ruri mu cyegeranyo ngarukamwa cya Brand Africa, rugaragaza ko DStv nk’Ikigo kiri mu ishoramari ry’itangazamakuru, kiza mu bigo 100 bifite brands zishimiriwa kandi zikunzwe kurusha izindi [Top 100 most admired brands] ku Mugabane wa Afurika.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2022, habayeho izamuka rya 4% kuko ryageze kuri 17% rivuye kuri 13% ryari ryabayeho muri 2020-2021.

Mu myaka itatu ishize, Ibigo by’ubucuruzi n’iby’ishoramari byo ku Mugabane wa Afurika, byarushijeho gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ndetse no kwihutisha intego z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) bigendeye ku ngamba zashyizweho n’Ibihugu, bituma na byo ubwabyo bizamuka.

Ku rutonde rusange, DStv iza ku mwanya wa 37 mu gihe mu bigo byo muri Afurika iza ku mwanya wa gatatu nyuma MTN na Dangote ziyoboye urutonde rw’ibi bigo byo muri Afurika bifite brands zikunzwe kurusha izindi muri Afurika.

MTN iri ku mwanya wa mbere mu bigo byo muri Afurika, iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange, naho Dangote ikaza ku mwanya wa 22.

Ku rutonde rusange, Nike iri ku mwanya wa mbere muri brands zikunzwe kurusha izindi muri Afurika, igakurikirwa na Adidas, ku mwanya wa gatatu hakaza Samsung, ku wa kane hakaza Coca Cola ikurikirwa na Apple ya gatanu.

Ku mwanya wa gatandatu haza Tecno ikurikirwa na Gucci ku mwanya wa karindwi, ku mwanya wa munani hakaza Toyota na yo ikurikirwa na Puma iza ku mwanya wa cyenda.

Mu bigo bikora ibijyanye n’itangazamakuru, DStv iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange mu bigo bikunzwe bikunzwe kuri uyu Mugabane wa Africa. Ikurikirwa na BBC, ku mwanya wa 3 hakaza CNN mu gihe Al Jazeera ari iya 4 naho Canal + ikaba ku mwanya wa 5.

Brand Africa kandi yagaragaje ibigo 25 byo ku Mugabane wa Afurika bifite brands ziteye ishema, aho DStv iza ku mwanya wa kane. Ikurikira MTN iri ku mwanya wa gatatu, na yo ikurikira Ethiopian Airlines mu gihe Dangote iri ku mwanya wa mbere.

 

DStv, intagereranywa muri serivisi z’isakazamashusho…Ibigwi byayo birivugira

DStv, imwe muri kompanyi zicuruza serivisi zijyanye n’isakazamashusho ku mugabane wa Afurika, ikaba ku isonga mu kwerekana amashusho meza anogeye ijisho ndetse ikaba izwiho kuba ari iya mbere mu gutanga serivisi zinoze.

Iyi sosiyete ikomoka muri Afurika y’Epfo, yabonye izuba mu 1992 ubwo yagaragazaga amashusho azwi nka Analogue, iza kumurikwa ku mugaragaro tariki 06 Ukwakira 1996 ubwo hatangiraga amashusho meza azwi nka digital ari nabwo yahise ifata iri zina rya DStv (Digital Satellite Television).

Muri uwo mwaka kandi yahise itangira gukorera mu Bihugu 20 byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse iba sosiyete ya mbere yazanye ubucucuruzi bw’isakazamashusho ryo mu ngo kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Muri 2002, DStv yatangije uburyo bwa Dekoderi buri no mu bukoreshwa cyane muri iki gihe aho bufasha umuntu kuba yareba amashene atandukanye yo ku Isi hose.

Muri 2006, hatangijwe igerageza ryo kureba amashusho hifashishijwe telefone ngendanwa bwatangijwe buzwi nka DStv Mobile ubu bukaba buzwi nka DStv App aho bwamuritswe ku mugaragaro muri 2011.

Iyi sosiyete icuruza serivisi z’isakamazamashusho, kugeza ubu ikorera mu Bihugu 50 byo ku Mugabane wa Afurika birimo ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Imibare ya 2020, igagaraza ko DStv ifite abafatabuguzi miliyoni 20,1 bo ku Mugabane wa Afurika.

DStv kandi izwiho kuba iza ku isonga mu kwerekana ibiganiro byihariye by’imyidagaduro, iby’ubumenyi, films ndetse n’imikino iba igezweho ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Mushikiwabachou- Mushikiwabo ijambo yungukiye mu Rwanda yamaze kurisanisha n’izina rye

Next Post

Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda

Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.