DStv mu bigo biza ku isonga bifite ‘Brands’ zikunzwe kurusha izindi muri Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo gicuruza serivisi n’ibikoresho by’isakazamashusho DStv kiri mu bigo 100 bya mbere ku Mugabane wa Afurika bifite brands (ibirango) zikunzwe kurusha izindi muri Afurika aho iki kigo kiri ku mwanya wa gatatu mu bigo byo muri Afurika.

Urubuga rwa African Business rwagaragaje uru rutonde rufite umutwe ugira uti “Africa’s Top 100 Brands in 2022” [Ibigo 100 bifite ibirango bikunzwe kurusha ibindi muri 2022], rugaragaraza ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari byanikiye ibindi ku Mugabane wa Afurika.

Izindi Nkuru

Uru rutonde ruri mu cyegeranyo ngarukamwa cya Brand Africa, rugaragaza ko DStv nk’Ikigo kiri mu ishoramari ry’itangazamakuru, kiza mu bigo 100 bifite brands zishimiriwa kandi zikunzwe kurusha izindi [Top 100 most admired brands] ku Mugabane wa Afurika.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri uyu mwaka wa 2022, habayeho izamuka rya 4% kuko ryageze kuri 17% rivuye kuri 13% ryari ryabayeho muri 2020-2021.

Mu myaka itatu ishize, Ibigo by’ubucuruzi n’iby’ishoramari byo ku Mugabane wa Afurika, byarushijeho gukoresha imbaraga nyinshi mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ndetse no kwihutisha intego z’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) bigendeye ku ngamba zashyizweho n’Ibihugu, bituma na byo ubwabyo bizamuka.

Ku rutonde rusange, DStv iza ku mwanya wa 37 mu gihe mu bigo byo muri Afurika iza ku mwanya wa gatatu nyuma MTN na Dangote ziyoboye urutonde rw’ibi bigo byo muri Afurika bifite brands zikunzwe kurusha izindi muri Afurika.

MTN iri ku mwanya wa mbere mu bigo byo muri Afurika, iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rusange, naho Dangote ikaza ku mwanya wa 22.

Ku rutonde rusange, Nike iri ku mwanya wa mbere muri brands zikunzwe kurusha izindi muri Afurika, igakurikirwa na Adidas, ku mwanya wa gatatu hakaza Samsung, ku wa kane hakaza Coca Cola ikurikirwa na Apple ya gatanu.

Ku mwanya wa gatandatu haza Tecno ikurikirwa na Gucci ku mwanya wa karindwi, ku mwanya wa munani hakaza Toyota na yo ikurikirwa na Puma iza ku mwanya wa cyenda.

Mu bigo bikora ibijyanye n’itangazamakuru, DStv iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange mu bigo bikunzwe bikunzwe kuri uyu Mugabane wa Africa. Ikurikirwa na BBC, ku mwanya wa 3 hakaza CNN mu gihe Al Jazeera ari iya 4 naho Canal + ikaba ku mwanya wa 5.

Brand Africa kandi yagaragaje ibigo 25 byo ku Mugabane wa Afurika bifite brands ziteye ishema, aho DStv iza ku mwanya wa kane. Ikurikira MTN iri ku mwanya wa gatatu, na yo ikurikira Ethiopian Airlines mu gihe Dangote iri ku mwanya wa mbere.

 

DStv, intagereranywa muri serivisi z’isakazamashusho…Ibigwi byayo birivugira

DStv, imwe muri kompanyi zicuruza serivisi zijyanye n’isakazamashusho ku mugabane wa Afurika, ikaba ku isonga mu kwerekana amashusho meza anogeye ijisho ndetse ikaba izwiho kuba ari iya mbere mu gutanga serivisi zinoze.

Iyi sosiyete ikomoka muri Afurika y’Epfo, yabonye izuba mu 1992 ubwo yagaragazaga amashusho azwi nka Analogue, iza kumurikwa ku mugaragaro tariki 06 Ukwakira 1996 ubwo hatangiraga amashusho meza azwi nka digital ari nabwo yahise ifata iri zina rya DStv (Digital Satellite Television).

Muri uwo mwaka kandi yahise itangira gukorera mu Bihugu 20 byo ku Mugabane wa Afurika, ndetse iba sosiyete ya mbere yazanye ubucucuruzi bw’isakazamashusho ryo mu ngo kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Muri 2002, DStv yatangije uburyo bwa Dekoderi buri no mu bukoreshwa cyane muri iki gihe aho bufasha umuntu kuba yareba amashene atandukanye yo ku Isi hose.

Muri 2006, hatangijwe igerageza ryo kureba amashusho hifashishijwe telefone ngendanwa bwatangijwe buzwi nka DStv Mobile ubu bukaba buzwi nka DStv App aho bwamuritswe ku mugaragaro muri 2011.

Iyi sosiyete icuruza serivisi z’isakamazamashusho, kugeza ubu ikorera mu Bihugu 50 byo ku Mugabane wa Afurika birimo ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Imibare ya 2020, igagaraza ko DStv ifite abafatabuguzi miliyoni 20,1 bo ku Mugabane wa Afurika.

DStv kandi izwiho kuba iza ku isonga mu kwerekana ibiganiro byihariye by’imyidagaduro, iby’ubumenyi, films ndetse n’imikino iba igezweho ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru