Mwabitekereje nabi- Umudepite abwira RSSB yaguze ubutaka bwa miliyari 137 ikabubika ngo kuko buri guhenda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) banenze ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyaguze ubutaka bwa miliyari 137 Frw bukaba bumaze imyaka 10 budakoreshwa, kikisobanura kivuga ko cyarabuguze gitanguranwa n’izamuka ry’ibiciro byabwo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 05 Nzeri 2022 ubwo PAC yatangiraga kwakira Ibigo bya Leta byagaragaweho amakosa mu micungire n’imikoreshereze by’umutungo w’Igihugu, muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2021-2022.

Izindi Nkuru

Iyi raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyashoye miliyari 137 Frw mu kugura ubutaka ariko bukaba bumaze imyaka 10 budakoreshwa. Iyi raporo kandi igaragaza ko RSSB imaze gutanga arenga miliyoni 394 Frw mu gucunga ubu butaka.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis agaruka ku butaka bugurwa n’iki kigo ariko ntibubyazwe umusaruro, yavuze ko biterwa no kuba uyu mutungo urushaho guhenda, ku buryo babonye ari byiza kuwugura hakiri kare utarahenda cyane ubundi bakawubika.

Ati “Tuvuge wenda urashaka kubaka i Rwamagana, ugasanga arashaka kubaka inyubako ya vision city ati ‘ndashaka hegitari 40 dufatanye umushinga twubake nzunguke’ utaraguze ubwo butaka mbere, mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere, ntabwo wabasha gukora umushinga wunguka icyo gihe.”

Uyu muyobozi yavuze ko kandi ubutaka bagura, batabufungirana kuko iyo habonetse umushoramari wifuza kububyaza umusaruro, bakorana muri iryo shoramari.

Ni ibisobanuro bitanyuze Intumwa za Rubanda, zanenze iyi myumvire yo kugura ubutaka bukabikwa ngo ni uko buri gukomeza guhenda, kandi bwimuweho abaturage.

Umwe mu Badepite yagize ati “Twe tureberera abaturage nk’Abadepite, tuvuge nk’umuturage unyura hariya akabona ahantu bahamukuye bamubwira ngo hari ibintu bifitiye Igihugu akamaro ariko ubutaka bukaba bukiri aho, urumva ibyo bintu bifite ibisobanuro?”

Undi Mudepite ati “Ntabwo mwatanze miliyari 137 gahunda ari ukugira ngo tugure ubutaka tububike. Niba ari uko mwabitekereje, mwaba mwarabitekereje nabi.”

Perezida wa PAC Muhakwa Valens yagize ati “Ubu se namwe dusabe ko babubaka? RSSB iti ‘twebwe mu myaka 30 iri imbere ni bwo tuzabukoresha’ ibyo ntabwo byaba ari ukureshyeshya abantu imbere y’amategeko.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB yahise asezeranya PAC ko bagiye kwicara bakaganira n’inama y’Ubutegetsi y’iki kigo kugira ngo barebe ko niba hari ubutaka butazatangira kubyazwa umusaruro mu gihe cya vuba, bazabushyira ku isoko bukagurishwa.

Umuyobozi wa RSSB yavuze ko bahisemo kugura ubutaka hakiri kare kuko mu myaka iri imbere buzaba buhenze
Perezida wa PAC yavuze ko ibi bidakwiye
Abadepite ntibishimiye kubwirwa ko ubutaka bwemuweho abaturage bubitswe ngo kuko buri guhenda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru