Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayobozi ba RP babuze ayo bacira n’ayo bamira bagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1.200.000Frw

radiotv10by radiotv10
10/09/2022
in MU RWANDA
0
Abayobozi ba RP babuze ayo bacira n’ayo bamira bagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1.200.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) cyabuze ibisobanuro ku bibazo ku mikoresheze idahwitse y’imari ya Leta birimo ameza bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 1,2 Frw, gisabwa kwikorera isuzuma cyasanga aya mafaranga yaratikiriye muri ubu buguzi, guterateranya bakayasubiza Leta.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ubwo ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP/Rwanda Polytechnic) bwitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) kugira ngo bwisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022.

PAC yagaragarije aba bayobozi bimwe mu bibazo by’imicungire itanoze byagaragaye muri iki kigo birimo ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw (ameza amwe) ndetse n’inkuta zifashishwa mu kwigiraho gukora ‘Installation’ y’amashanyararazi (Electrical installation walls) bivugwa ko yaguzwe 885 000 Frw.

Aya meza yaguzwe ari 60, yatwaye 74 078 280 Frw yose hamwe mu gihe izo nkuta zo zaguzwe ari 45, zigatwara 39 825 000 Frw zose hamwe.

Aka kamwe ngo kaguzwe ibihumbi 885 Frw

Abadepite bagize komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko ibi bikorwa bitagombaga gutwara aya mafaranga angana gutya, berekanye amafoto y’ibi bikorwa yafashwe muri Werurwe uyu mwaka, bigaraga ko biciciritse ku buryo nk’ariya meza atagombye kurenza ibihumbi 30 Frw akiri mashya.

Abayobozi bahagarariye RP babuze ibisobanuro kuri iyi micungire mibi y’imari ya Leta, basabwe gufata akaruhuko ubwo bari imbere ya PAC kugira ngo bagaruke babisobanure ariko aho bagarukiye na bwo ibisobanuro birabura.

Gusa umwe mu bayobozi b’Iki kigo, yavuze ko ariya meza yafotowe yakozwe n’umwarimu wo mu Ishuri rya Cyanika aho yafotorewe mu gihe andi abitse. Abadepite bamujije niba yaragiye gukurikirana iby’iki kibazo, araruca ararumira.

Abadepite basabye abayobozi ba RP kujya gukora igenzura, basanga koko ariya meza yaraguzwe ariya mafaranga, bakicara hamwe bakiga uburyo bagomba kugarurira Leta amafaranga yatikiriyemo.

Bababwiye ko mu gihe basanga koko ariya mafaranga yarasohotse ku meza nk’ariya, ko bagomba guterateranya bakagarurira Leta amafaranga yaba yarakoreshejwe nabi muri ubu buguzi kandi bakazerekana inyemzabwishyu bishyuriyeho.

Izi ntumwa za rubanda zavuze ko kandi ibi bagomba gukora bitarenze tariki 23 z’uku kwezi kwa Nzeri, banasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhita rutangira gukora iperereza muri iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Perezida yategetse ikigomba gukorwa mu Rwanda hose mu kunamira Umwamikazi Elizabeth

Next Post

Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.