Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abayobozi ba RP babuze ayo bacira n’ayo bamira bagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1.200.000Frw

radiotv10by radiotv10
10/09/2022
in MU RWANDA
0
Abayobozi ba RP babuze ayo bacira n’ayo bamira bagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1.200.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP) cyabuze ibisobanuro ku bibazo ku mikoresheze idahwitse y’imari ya Leta birimo ameza bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 1,2 Frw, gisabwa kwikorera isuzuma cyasanga aya mafaranga yaratikiriye muri ubu buguzi, guterateranya bakayasubiza Leta.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri 2022 ubwo ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP/Rwanda Polytechnic) bwitabaga Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) kugira ngo bwisobanure ku bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2021-2022.

PAC yagaragarije aba bayobozi bimwe mu bibazo by’imicungire itanoze byagaragaye muri iki kigo birimo ameza bivugwa ko yaguzwe 1 234 638 Frw (ameza amwe) ndetse n’inkuta zifashishwa mu kwigiraho gukora ‘Installation’ y’amashanyararazi (Electrical installation walls) bivugwa ko yaguzwe 885 000 Frw.

Aya meza yaguzwe ari 60, yatwaye 74 078 280 Frw yose hamwe mu gihe izo nkuta zo zaguzwe ari 45, zigatwara 39 825 000 Frw zose hamwe.

Aka kamwe ngo kaguzwe ibihumbi 885 Frw

Abadepite bagize komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko ibi bikorwa bitagombaga gutwara aya mafaranga angana gutya, berekanye amafoto y’ibi bikorwa yafashwe muri Werurwe uyu mwaka, bigaraga ko biciciritse ku buryo nk’ariya meza atagombye kurenza ibihumbi 30 Frw akiri mashya.

Abayobozi bahagarariye RP babuze ibisobanuro kuri iyi micungire mibi y’imari ya Leta, basabwe gufata akaruhuko ubwo bari imbere ya PAC kugira ngo bagaruke babisobanure ariko aho bagarukiye na bwo ibisobanuro birabura.

Gusa umwe mu bayobozi b’Iki kigo, yavuze ko ariya meza yafotowe yakozwe n’umwarimu wo mu Ishuri rya Cyanika aho yafotorewe mu gihe andi abitse. Abadepite bamujije niba yaragiye gukurikirana iby’iki kibazo, araruca ararumira.

Abadepite basabye abayobozi ba RP kujya gukora igenzura, basanga koko ariya meza yaraguzwe ariya mafaranga, bakicara hamwe bakiga uburyo bagomba kugarurira Leta amafaranga yatikiriyemo.

Bababwiye ko mu gihe basanga koko ariya mafaranga yarasohotse ku meza nk’ariya, ko bagomba guterateranya bakagarurira Leta amafaranga yaba yarakoreshejwe nabi muri ubu buguzi kandi bakazerekana inyemzabwishyu bishyuriyeho.

Izi ntumwa za rubanda zavuze ko kandi ibi bagomba gukora bitarenze tariki 23 z’uku kwezi kwa Nzeri, banasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruhita rutangira gukora iperereza muri iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Perezida yategetse ikigomba gukorwa mu Rwanda hose mu kunamira Umwamikazi Elizabeth

Next Post

Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

Related Posts

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

IZIHERUKA

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…
MU RWANDA

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.