Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUREZI: Byagenze bite ngo abanyeshuri bubahuke abarimu babigisha?

radiotv10by radiotv10
22/06/2021
in MU RWANDA
0
UBUREZI: Byagenze bite ngo abanyeshuri bubahuke abarimu babigisha?
Share on FacebookShare on Twitter

Hashize iminsi humvikana inkuru z’abanyeshuri mu bigo bimwe na bimwe bagaragaje imyitwairire idasanzwe, nk’abakubita abarimu babo abandi bagakora ibisa n’imyigaragambyo.

Ni ibintu bamwe bavuga ko bidasanzwe  kandi birikugenda bifata indi ntera uko iminsi yicuma mu bigo by’amashuri bitandukanye.

RADIO&TV10 yasuye ikigo cya  G.S Sainte Famille cyo mu Karerere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aha abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye baherutse  gukora igisa n’imyigaragambyo.

Bamwe mu banyeshuri twasanze barigukinira hafi y’ishuri bavuga ko intandaro y’iyi myitwarire idasanzwe, ngo ari cyo bamwe bise umurengwe, abandi bakabiterwa n’uko nta bihano bikomeye bagihabwa.

Umwe yabwiye umunyamakuru wa RADIO&TV10 ati” Ni umurengwe ubibatera, none se waba ushonje ugakora ibintu nka biriya? “.

Undi nawe yavuze ko impamvu ari ibihano by’uduhendabana basigaye bahabwa. Ati” Ubu umunyeshuri arakubita mwarimu cyangwa agakora andi makosa aremereye, bakamutegeka guterura inkwi akazijyana mu gikoni, ubwo icyo ni igihano koko?”.

Usibye Saint Famille kandi ikigo cya G.S Kabusunzu na cyo mu bihe bitandukanye cyagiye cyumvikanamo inkuru z’abanyeshuri barwana n’abarimu cyangwa se bakagira imyitwarire idahwitse nko kunywera itabi no gusomana imbere ya marimu.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo twasanze inyuma y’ishuri bavuga ko igikenewe atari uguhana umunyehsuri yihanukiriwe ngo ahubwo bakwiye kuganirizwa mu rundi rwego.

Abanyeshuri baheruka imyitwarire mibi ni aba Groupe Scolaire Sainte Famille

Umwana w’umukobwa utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko we atiyumvisha ukuntu yakubitwa. Ati ” Ubu se mama wange yambwira ngo ndyame hasi ankubite?…reka ntibishoboka, gukubita si wo muti, ahubwo bishobora gutuma umwana ahinduka ikihebe.”

Bamwe mu babyeyi bo bahamya ko iyi myitwarire aba bana batayigira ku ishuri gusa, ahubwo no mu ngo iwabo iyo bahari usanga bazengereje ababyeyi. Gusa na none bagasanga bituruka ku burere aba bana baba batarahawe bakiri bato ,abandi ngo babakabiterwa n’ubuzima bushaririye  banyuramo bukabagira ibyihebe, gusa ngo hari umuti wabyo wavugutwa bikajya mu murongo uboneye.

Uwitwa Nyirakamana Esperance yagize ati ” Hari ubuzima abana bakuriramo  mu miryango yabo, bigatuma bamera nk’ibikange, bakigomeka kuko baba barabuze urukundo rw’ababyeyi. Icyo gihe rero nagera no ku ishuri ntabwo mwarimu azamubwira ngo yumve.”

Naho Mukankusi Annonciata, yavuze ko atari ku ishuri gusa ,no mu rugo abana bahindutse,ku buryo batakibwirwa ngo bumve. Ati ” Hari ibyateye mu bana ngo byitwa filime,ubu nta mwana ukibwira ngo yumve ahubwo ahita yigira muri filime, ikindi kandi nta mwana ugikubitwa,uramukoza akanyafu akirukira ku buyobozi ati ‘Baranyishe”. Rero ubuyobozi bukwiye kureka hagasubiraho igitsure kifashishije akanyafu”.

Abanyeshuri basigaye baratinyutse abarezi babo ku rwego rudasanzwe

Impuguke mu Burezi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Prof.Batamuriza Joyce we avuga ko nk’abarezi  bahorana n’aba banyeshuri buri munsi,impamvu hageze ubwo haboneka abanyeshuri bafite imyitwarie nk’iyi ngo  ni icyuho kiri muri politiki y’uburezi kimwe n’ikitwa uburenganzira bw’umwana abanyeshuri bumvise nabi.

Ati ” Iyi mitwarire mibi y’abanyeshuri rero ,ituruka ku kitwa uburenganzira bw’umwana kitagituma mwarimu aba umubyeyi ku ishuri,adashobora guhana umwana n’akanyafu ,ibyo kandi umwana nawe arabizi ,ajya ku ishuri abijyanye  ndetse n’ababyeyi na bo si shyashya,baba baramaze kwereka abana ko ntawugomba kubakoraho.”

Uko iminsi yicuma ni nako inkuru nk’izi z’abanyeshuri  bagaragaje imyitwarire idasanzwe  zikomeza kumvikana, ababyeyi n’abarezi bo bagahuriza ku mabwiriza n’amategeko yashyizweho akumira umurezi cg umubyeyi guhwitura umwana akoresheje akanyafu, nk’isoko rukumbi y’ibi bita ubwigomeke bw’abana  bigatuma baba nk’intakorwaho kubera ko baba bazi ko icyo bakora cyose nta gitsure nta jisho ribi ribageraho.

Icyakora nanone ntibavuga ko ubu buryo bwo gucisha  akanyafu ku mwana wateshutse  ari yo nzira yonyine yatuma yumva cg azibukire,ngo ikibazo gihari ni uko basabwe kureba iyi nzira ariko ntibafashwe kubona indi iyisimbura  n’uburyo bakwiye kubikoramo bigatanga umusasruro nk’uwaka kanyafu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + ten =

Previous Post

Tanzania, Zambia na Sudan mu bihugu 12 byemerewe kuzasohora amakipe ane mu marushanwa ya 2021-2022

Next Post

Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

Related Posts

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

by radiotv10
29/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza,...

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

by radiotv10
29/07/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko uburyo bwo kwandura indwara ya Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura Virusi...

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

by radiotv10
28/07/2025
0

Once considered a forgotten and underdeveloped place, the hills of Kibali, in Rwanda's Gicumbi District, are now a symbol of transformation...

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

by radiotv10
28/07/2025
0

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwungutse miliyari 18,4 Frw...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

by radiotv10
28/07/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré uri gusoza inshingano ze nk’uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yagaragaje ko yishimira kuba aherutse gusura Inka z’Inyambo...

IZIHERUKA

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru
IBYAMAMARE

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

29/07/2025
Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

Hope on the Hills of Kibali: Anglican Bishop calls for hard work to build a better future

28/07/2025
BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

BRALIRWA yatangaje umubare wa miliyari yungutse mu mezi atandatu n’impamvu yazamutseho 24%

28/07/2025
Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

Iby’ingenzi byagezweho mu biganiro byahuje Thailand na Cambodia baherutse kwinjiye mu mirwano ikomeye

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Uburyo bwo kwandura Hepatite B bwikubye inshuro 100 ugereranyije no kwandura SIDA mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.