Umunyamakuru w’imwe muri Radiyo zo mu Rwanda ukunzwe mu biganiro by’imyidagaduro, yatawe muri yombi akurikiranyweho kunanirwa kwishyura ibyo yatse mu kabari.
Uyu munyamakuru witwa Bujyacyera Jean Paul, yamamaye nka Guterman akaba akorera imwe muri radiyo zo mu Rwanda, mu biganiro by’imyidagaduro bicurangirwamo indirimbo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje amakuru y’ifungwa ry’uyu Munyamakuru watawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko ibi byaha bikekwa kuri Bujyacyera Jean Paul, yabikoreye mu kabari kamwe ko mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukiri II, mu Murenge wa Remera mu Karere Gasabo, nyuma yo kwanga kwishyura ibyo yatse ndetse akanakubita umukozi wo muri aka kabari wamwishyuzaga.
Dr Murangira Thierry yatangaje ko RIB igikomeje gukora iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
ITEGEKO RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 175: Kwaka ikitari bwishyurwe
Umuntu wese, uzi neza ko adashobora kwishyura, waka ikintu cyose gikoreshwa ntikibe kicyongeye gukoreshwa cyangwa gusubizwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi cumi n’itanu (15) ariko kitarenze amezi abiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano .
Ubwishyu bw’ibyatwawe n’ibyakoreshejwe mu kubigaruza n’ubw’amagarama y’urubanza cyangwa ukureka ikirego k’uwahemukiwe bihagarika ikurikiranarubanza.
Icyaha giteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikurikiranwa gusa iyo kiregewe n’uwahemukiwe.
RADIOTV10