Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

radiotv10by radiotv10
27/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yanenze imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza ko yifuza inzira za Gisirikare mu gihe Perezida w’iki Gihugu yakunze kuvuga ko yifuza inzira z’ibiganiro.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yakunze gutangaza ko yifuza ko habaho ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ariko imyitwariro yongeye kugaragazwa na Guverinoma ya Congo ihabanye n’ibyo yavuze.

Iri ritangazo rikomeza rivuga ko “Amatangazo ndetse n’ibikorwa byongeye kuburwa, bigaragaza ko Guverinoma ya DRC yahisemo inzira za gisirikare.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyo kuba “FARDC ifatanyije n’iyi mitwe bubuye ibitero ku mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo, ari ukurenga ku byumvikanyweho mu nzira ziherutse kwiyemezwa zirimo inama z’i Nairobi n’i Luanda” zombi zasabaga ko Congo iyoboka inzira z’ibiganiro.

Nyamara ibyo byose Congo yabirenzeho ahubwo Igisirikare cyayo cyongera kurasa ibisasu biremereye bigamije kwibasira bamwe mu banyekongo no guhungabanya ibice by’imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda ahubwo ikarenga igashinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, rukavuga ko rutazabyihanganira.

U Rwanda ruvuga ko nubwo bimeze gutyo ubuyobozi bwa DRC ndetse n’Igisirikare cy’iki Gihugu bakaba bakomeje gushotora u Rwanda, rwo rukomeje gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mu karere no kugarura amahoro.

Iri tangazo risoza rivuga ko ibyo kuba Congo ikomeje kwegeka ibibazo ku Rwanda no kuyishinja ibinyoma, ruzakomeza kubyamaganira kure.

Iri tangazo risohotse nyuma y’iminsi micye, intambara ihanganishije igisirikare cya Congo na M23 yongeye kubura mu cyumweru gishize, aho FARDC ari yo yakomye rutenderi ikagaba ibitero kuri uyu mutwe uharanira uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo.

Umutwe wa M23 wagabweho ibitero, wongeye kwirwanaho ndetse ufata akandi gace ka Ntamugenga ko muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kafashwe nyuma y’imirwano iremereye.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi wagiriye uruzinduko mu Bwongereza mu cyumweru gishize, yaganiriye na bamwe mu Banyekongo baba muri kiriya Gihugu, bamusaba ko yatera u Rwanda, abasubiza ko ubu ashyize imbere inzira y’ibiganiro, ariko ko ninanirana ntakizabuza kuyoboka iyo nzira y’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − five =

Previous Post

Kigali: Nyuma y’impanuka ikomeye abaturage bahise bagaragaza icyifuzo kidasanzwe

Next Post

Perezida Kagame yazirikanye Aba-Rayon bamwifurije isabukuru nziza abagenera ubutumwa

Related Posts

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

IZIHERUKA

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza
IMIBEREHO MYIZA

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

28/10/2025
Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

27/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yazirikanye Aba-Rayon bamwifurije isabukuru nziza abagenera ubutumwa

Perezida Kagame yazirikanye Aba-Rayon bamwifurije isabukuru nziza abagenera ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Ufite inkomoko mu Rwanda ari guhatanira ikamba rya Miss w’u Bubiligi

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.