Wednesday, September 11, 2024

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yanenze imyitwarire ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza ko yifuza inzira za Gisirikare mu gihe Perezida w’iki Gihugu yakunze kuvuga ko yifuza inzira z’ibiganiro.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yakunze gutangaza ko yifuza ko habaho ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ariko imyitwariro yongeye kugaragazwa na Guverinoma ya Congo ihabanye n’ibyo yavuze.

Iri ritangazo rikomeza rivuga ko “Amatangazo ndetse n’ibikorwa byongeye kuburwa, bigaragaza ko Guverinoma ya DRC yahisemo inzira za gisirikare.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibyo kuba “FARDC ifatanyije n’iyi mitwe bubuye ibitero ku mutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo, ari ukurenga ku byumvikanyweho mu nzira ziherutse kwiyemezwa zirimo inama z’i Nairobi n’i Luanda” zombi zasabaga ko Congo iyoboka inzira z’ibiganiro.

Nyamara ibyo byose Congo yabirenzeho ahubwo Igisirikare cyayo cyongera kurasa ibisasu biremereye bigamije kwibasira bamwe mu banyekongo no guhungabanya ibice by’imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda ahubwo ikarenga igashinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, rukavuga ko rutazabyihanganira.

U Rwanda ruvuga ko nubwo bimeze gutyo ubuyobozi bwa DRC ndetse n’Igisirikare cy’iki Gihugu bakaba bakomeje gushotora u Rwanda, rwo rukomeje gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mu karere no kugarura amahoro.

Iri tangazo risoza rivuga ko ibyo kuba Congo ikomeje kwegeka ibibazo ku Rwanda no kuyishinja ibinyoma, ruzakomeza kubyamaganira kure.

Iri tangazo risohotse nyuma y’iminsi micye, intambara ihanganishije igisirikare cya Congo na M23 yongeye kubura mu cyumweru gishize, aho FARDC ari yo yakomye rutenderi ikagaba ibitero kuri uyu mutwe uharanira uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo.

Umutwe wa M23 wagabweho ibitero, wongeye kwirwanaho ndetse ufata akandi gace ka Ntamugenga ko muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kafashwe nyuma y’imirwano iremereye.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi wagiriye uruzinduko mu Bwongereza mu cyumweru gishize, yaganiriye na bamwe mu Banyekongo baba muri kiriya Gihugu, bamusaba ko yatera u Rwanda, abasubiza ko ubu ashyize imbere inzira y’ibiganiro, ariko ko ninanirana ntakizabuza kuyoboka iyo nzira y’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist