Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yazirikanye Aba-Rayon bamwifurije isabukuru nziza abagenera ubutumwa

radiotv10by radiotv10
25/10/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Perezida Kagame yazirikanye Aba-Rayon bamwifurije isabukuru nziza abagenera ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye abakunzi ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza ubwo bitabiraga umukino wahuje ikipe yabo na Espoir FC, bakaboneraho kwizihiza isabukuru ye.

Umukino wa Shampiyona wabaye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, wahuriranye n’isabukuru ya Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 65.

Rayon Sports yahuye na Espoir FC kuri Stade ya Kigali ya Nyamirambo, yanaboneyeho kwizihiza isabukuru y’Umukuru w’Igihugu aho abakunzi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe baje babyiteguye, bakagaragariza Umukuru w’Igihugu ko bishimiye isabukuru ye.

Kuri uwo munsi, mbere yuko umukino utangira, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yabanje kunyura imbere y’abafana b’iyi kipe afite ifoto nziza ya Perezida Paul Kagame, yanditseho ko bamwifuriza isabukuru nziza, abafana na bo mu ijwi ryo hejuru, bakoma amashyi bishimiye iki gikorwa.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yamutumye ku bakunzi ba Rayon Sports.

Yagize ati “Kuri Gikundiro: Aba-Rayon, Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yantumye kubwira aba Rayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”

Umukuru w’u Rwanda kandi kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, yashimiye abantu bose bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.

Mu butumwa bwe, Perezida Paul Kagame yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire byimazeyo buri wese wanyifurije isabukuru nziza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ibyo yagiye ageza ku Banyarwanda, yabigezeho kubera bo ndetse no mu bufatanye bwe n’Abanyarwanda.

Abarayon bari bishimye cyane
Ni igikorwa bafashijwemo na Perezida w’Ikipe yabo
Na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

U Rwanda rwavuze ku kwiyorobekanya kwa Congo ikora ibihabanye n’ibyo ivuga

Next Post

Umugore wari umaze iminsi 2 yarabuze bamusanze mu nda y’inzoka ya Metero 6

Related Posts

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y'iminsi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore wari umaze iminsi 2 yarabuze bamusanze mu nda y’inzoka ya Metero 6

Umugore wari umaze iminsi 2 yarabuze bamusanze mu nda y’inzoka ya Metero 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.