Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu guhangana n’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali hari ikindi cyakozwe

radiotv10by radiotv10
01/11/2022
in MU RWANDA
0
Mu guhangana n’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali hari ikindi cyakozwe
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwongeye indi kompanyi itwara abagenzi mu zisanzwe zikorera mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucye bw’imodoka.

Kompanyi yemerewe kwiyongera mu zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ni iya Yahoo Car Express Ltd isanzwe yerecyeza mu bindi bice by’Igihugu.

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), mu itangazo bwashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, buvuga ko imodoka z’iyi kompanyi zizajya zitwara abagenzi bakoresha umuhanda Bwerankoli- Dowtown ufite nimero 205.

RURA ivuga ko “Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira imodoka zisanzwe zitwara abagenzi zidahagije mu Mujyi wa Kigali, ndetse iyi gahunda yo kongera imodoka izakomereza no ku yindi mihanda ifite imodoka nke uko hazajya haboneka izo kuhakorera.”

Imodoka za Yahoo Car Express Ltd zongewe mu zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’amezi abiri hongewemo iza Volcano zikorera mu bice bimwe byo mu Mujyi wa Kigali, aho zatangiye gukora tariki 08 Kanama 2022.

Mu nama yahuje Ibihugu bitandatu (u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania, Egypt na Ethiopia), iherutse kubera i Kigali yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo kunoza imiturire ku buryo n’urwego rwo gutwara abagenzi rworoha, Umujyi wa Kigali watunzwe agatoki ku bibazo byo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ikigo Mpuzamahanga ITDP (The Institute for Transportation and Development Policy) gishinzwe Iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu, cyagaragaje ko nubwo mu Mujyi wa Kigali hashyizwemo imodoka nini zitwara abagenzi ariko zikiri nke bigatuma abagenzi bamara umwanya munini muri za gare bazitegereje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Guterres ku bya Congo yagaragaje igikwiye gukorwa

Next Post

Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda nyuma yuko Congo yirukanye Karega

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda nyuma yuko Congo yirukanye Karega

Tshisekedi yakiriye intumwa y’umuhuza w’Igihugu cye n’u Rwanda nyuma yuko Congo yirukanye Karega

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.