Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Goma: Bongeye kwirara mu mihanda n’umujinya w’umuranduranzuzi bamagana u Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Goma: Bongeye kwirara mu mihanda n’umujinya w’umuranduranzuzi bamagana u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja kuba intandaro y’umutekano mucye uri mu Gihugu cyabo.

Iyi myigaragambyo yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira nyuma y’umunsi umwe Congo Kinshasa ifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ikaba iri kubera mu bice binyuranye mu Mujyi wa Goma yitabiriwe n’abaturutse ahantu hatandukanye harimo ahitwa Birere na Gihisi.

Iyi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda si mishya, kuko no muri Gicurasi uyu mwaka yari yabaye ubwo ibibazo hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda byari bifite umurego.

Nyuma yuko umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi wongeye kuzamuka, Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma, bongeye kwirara mu mihanda bamagana u Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, bavuga ko barambiwe kuba u Rwanda rukomeje kuba nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano mucye byabaye urudaca mu Gihugu cyabo mu gihe bizwi ko biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya Gihugu.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uru rubyiruko rwaramukiye muri iyi myigaragambyo, ruri kugana ku mupaka uhuza Igihugu cyabo n’u Rwanda.

Uru rubyiruko kandi ruri kuvuga amagambo y’uburakari bafitiye Abanyarwanda n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bimwe by’Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma bikaba byatangiye gusahurwa.

Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Justin Kabumba, yavuze ko kuri uyu wa Mbere abigaragambya mu Mujyi wa Goma “Berecyeje ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda (Grande Barrière) bafite umujinya mwinshi.”

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa, cyafashe indi sura dore ko DRC yamaze gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.

Ni icyemezo cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ingabo zarwo na zo ziryamiye amajanja ku mupaka uruhuza na Congo kugira ngo hatagira abahungabanya umutekano warwo baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Abigaragambya bafite umujinya mwinshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Amakuru mashya ku rubanza ruregwamo Bamporiki wakatiwe gufungwa imyaka ine

Next Post

Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.