Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Padiri ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza bavanwa muri kiliziya bajyanwa muri sitade

radiotv10by radiotv10
28/06/2021
in MU RWANDA
0
Padiri ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza bavanwa muri kiliziya bajyanwa muri sitade
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batandatu barimo Padiri wasomaga misa muri Santarari Gatulika ya Muko mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, bavanwa muri Kiliziya bajyanwa kuri Stade.

Bari mu gitambo cya misa cy’isakaramentu ryatangiye saa munani zuzuye ariko riza gukomwa mu nkokora n’inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko na Polisi y’u Rwanda ikorera muri uyu Murenge.

Ubwo Polisi yageraga kuri Santarari Gatolika ya Muko ibyari isakaramentu byahinduye isura kuko Abakiristu ndetse n’abaturage bahagurukiye rimwe bitambika Polisi na yo ikizwa n’amaguru hitabazwa Abasirikare maze bahosha ibyasaga n’imyigaragambyo. Abaturage banze kuva iruhande rwa Santarari mpaka barekuye abaturage bose bari muri Kiliziya.

Habayeho ubwumvikane ku mpande zombi maze Abayobozi ba Kiliziya Gatolika 7 bari muri uwo muhango barimo na Padiri waturutse kuri (Cathedrale ya Ruhengeri) n’umuyobozi wa Santarari ya Muko burizwa imodoka bajyanwa muri Stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze.

Image

Abakirisitu ubwo bari bakurikiye misa

Aba bayobozi batwawe hitabajwe inzego za Gisirikare kuko Polisi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bwasaga n’ubwananiwe iyi Operasiyo yitambitswe n’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Murekatete Triphase yavuze ko ibyabaye bitari imyigaragambyo nk’uko byafashwe na benshi ahubwo ari abaturage bashatse gutambamira inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’Umurenge ariko byahise bikemurwa.

Nyuma bariya bantu baje kurekurwa ari uko batanze amande y’ibihumbi 11 Frw kuri buri muntu naho santarari ya Muko icibwa 150 000 Frw.

Inkuru ya : Jean Paul Mugabe/Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − eleven =

Previous Post

VOLLEYBALL: Gisagara VC na RRA nizo zatwaye igikombe cyo kwibuka

Next Post

Tanzania: TFF yemeje amatariki y’umukino w’ikirarane uzahuza Simba SC na Yanga SC

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
0

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

Imbamutima z’abahereweho mu bikorwa bizatuma babona indangamuntu koranabuhanga mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo bahereweho mu gukosoza imyirondoro yabo kugira ngo bizabafashe kuzahabwa...

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

IZIHERUKA

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu
IBYAMAMARE

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

by radiotv10
04/11/2025
0

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

04/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

04/11/2025
Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tanzania: TFF yemeje amatariki y’umukino w’ikirarane uzahuza Simba SC na Yanga SC

Tanzania: TFF yemeje amatariki y’umukino w’ikirarane uzahuza Simba SC na Yanga SC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Naomie yahishuye ingorane yagize mu kwandika igitabo zatumye agera n’aho arira n’amashimwe afite ubu

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.