Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku mwana wishwe urw’agashinyaguro uwabikoze agatorokana umutwe we

radiotv10by radiotv10
18/11/2022
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku mwana wishwe urw’agashinyaguro uwabikoze agatorokana umutwe we
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe w’umwana w’imyaka 11 wishwe n’umuntu utaramenyekana mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, wabonetse dore ko uwamwivuganye yari yawutwaye agasiga igihimba gusa.

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yishwe n’umugizi wa nabi ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bategwaga n’umugizi wa nabi bavuye kuvoma, akicamo umwe.

Ni ubugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, mu butumwa yageneye ikinyamakuru Rubanda, yemeje ko umutwe w’uyu mwana wari watorokanywe n’umugizi wa nabi, wabonetse.

Mu butumwa bwanditse, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Umutwe na wo wabonetse. Iperereza rirakomeje, hari abantu RIB ikomeje kubaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Richard Niyomwungeri yari yatangaje ko nyuma yuko buriya bugizi bwa nabi bukorewe nyakwigendera, abaturage ndetse n’inzego bihutiye kugera aho bwabereye, bagasanga hasiye igihimba gusa kuko umutwe wari watwawe n’uwamwishe.

Uyu muyobozi kandi yari yavuze ko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego, bari batangiye ibikorwa byo gushakisha uwishe uriya mwana ariko ko bwarinze bwira atabonetse.

Icyakora yari yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hari abari batangiye gukekwa banatangiye gukorwaho iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seven =

Previous Post

Amashusho y’uwaje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abamwambariye yateje sakwesakwe

Next Post

Urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza rw’uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda gituma rudakomeza kumuburanisha

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza rw’uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda gituma rudakomeza kumuburanisha

Urukiko rwafashe icyemezo mu rubanza rw’uwigishije muri Kaminuza y’u Rwanda gituma rudakomeza kumuburanisha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.