Amakuru mashya ku mwana wishwe urw’agashinyaguro uwabikoze agatorokana umutwe we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe w’umwana w’imyaka 11 wishwe n’umuntu utaramenyekana mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, wabonetse dore ko uwamwivuganye yari yawutwaye agasiga igihimba gusa.

Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, yishwe n’umugizi wa nabi ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bategwaga n’umugizi wa nabi bavuye kuvoma, akicamo umwe.

Izindi Nkuru

Ni ubugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, mu butumwa yageneye ikinyamakuru Rubanda, yemeje ko umutwe w’uyu mwana wari watorokanywe n’umugizi wa nabi, wabonetse.

Mu butumwa bwanditse, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati Umutwe na wo wabonetse. Iperereza rirakomeje, hari abantu RIB ikomeje kubaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Richard Niyomwungeri yari yatangaje ko nyuma yuko buriya bugizi bwa nabi bukorewe nyakwigendera, abaturage ndetse n’inzego bihutiye kugera aho bwabereye, bagasanga hasiye igihimba gusa kuko umutwe wari watwawe n’uwamwishe.

Uyu muyobozi kandi yari yavuze ko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego, bari batangiye ibikorwa byo gushakisha uwishe uriya mwana ariko ko bwarinze bwira atabonetse.

Icyakora yari yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hari abari batangiye gukekwa banatangiye gukorwaho iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru