Amashuro y’umusore waje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abari bamwambariye, akomeje guteza impaka, aho benshi bakomeje gusaba umugore w’uyu mugabo gutandukana na we vuba na bwangu.
Ni amashusho yaciye ibintu ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, twifashishije mu kwandika inkuru nka RADIOTV10, aho atangira abantu bururutsa isanduku mu modoka isanzwe itwara abitabye Imana, ubundi bakaza bakayitereka mu busitani ahari hagiye kubera ubwo bukwe bivugwa ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Nyuma yo gutereka hasi iyo sanduku, barayifungura ubundi umukwe uba agiye gusezerana n’umugeni, akayibyukamo agahita ahagarara hagati y’abari bamwambariye.
Aya mashusho amaze kurebwa na Miliyoni 8,2 akomeje kugarukwaho n’imbaga ya benshi, bavuga ko uyu mugabo yagaragaje icyubahiro gicye ku mugore we basezeranye, bakavuga ko akwiye guhita yaka gatanya.
Ufite konti yitwa tobz88 kuri TikTok washyizeho aya mashusho, yayaherekesheje indirimbo yitwa ‘Rest In Peace’ [ruhukira mu mahoro] y’umuhanzi witwa Dorothy.
@tobz88 Tell me you’re dramatic without telling me you’re dramatic. #wedding #walkingdowntheaisle #areyoukiddingme #getthefucouttahere #tildeathdouspart
Yashyizeho kandi ubutumwa bwanditse yibaza ati “Ese ni ikiriyo? Oya, ni uburyo inshuti yanjye yahisemo kuza mu bukwe bwe.”
Gusa muri aya mashusho, ntihagaragaye umugeni wari ugiye gusezerana n’uyu mugabo, nubwo abayatanzeho ibitekerezo bahise bagira icyo basaba uwo mugeni.
Umwe yagize ati “Njye ari njye twakora gatanya mbere yuko dushyingiranwa.”
Undi na we ati “Mbega ibintu binteye agahinda. Njye nahita ngenda ako kanya.”, undi na we ati “Nahita nsubika ubukwe.”
RADIOTV10
Comments 3
Ubwo se wajya gushyingiranwa n’umupfu wapfuye ahagaze kubera iki? Kereka nawe uri umupfayongo. Nabamuteruye bamwambariye na bo ni abazimu. Puuu, mw’izina rya Yesu.
Njyekombibona nabamwambariye nabapfu ngawe
Ni bya Illuminate byigendera ali mushiki wanjye !!!? Aha aa?! Nahita ntaha baragatsindwa.