Amashusho y’uwaje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abamwambariye yateje sakwesakwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amashuro y’umusore waje mu bukwe bwe ari mu isanduku iteruwe n’abari bamwambariye, akomeje guteza impaka, aho benshi bakomeje gusaba umugore w’uyu mugabo gutandukana na we vuba na bwangu.

Ni amashusho yaciye ibintu ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, twifashishije mu kwandika inkuru nka RADIOTV10, aho atangira abantu bururutsa isanduku mu modoka isanzwe itwara abitabye Imana, ubundi bakaza bakayitereka mu busitani ahari hagiye kubera ubwo bukwe bivugwa ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Nyuma yo gutereka hasi iyo sanduku, barayifungura ubundi umukwe uba agiye gusezerana n’umugeni, akayibyukamo agahita ahagarara hagati y’abari bamwambariye.

Aya mashusho amaze kurebwa na Miliyoni 8,2 akomeje kugarukwaho n’imbaga ya benshi, bavuga ko uyu mugabo yagaragaje icyubahiro gicye ku mugore we basezeranye, bakavuga ko akwiye guhita yaka gatanya.

Ufite konti yitwa tobz88 kuri TikTok washyizeho aya mashusho, yayaherekesheje indirimbo yitwa ‘Rest In Peace’ [ruhukira mu mahoro] y’umuhanzi witwa Dorothy.

@tobz88

Tell me you’re dramatic without telling me you’re dramatic. #wedding #walkingdowntheaisle #areyoukiddingme #getthefucouttahere #tildeathdouspart

♬ Rest In Peace – Dorothy

Yashyizeho kandi ubutumwa bwanditse yibaza ati “Ese ni ikiriyo? Oya, ni uburyo inshuti yanjye yahisemo kuza mu bukwe bwe.”

Gusa muri aya mashusho, ntihagaragaye umugeni wari ugiye gusezerana n’uyu mugabo, nubwo abayatanzeho ibitekerezo bahise bagira icyo basaba uwo mugeni.

Umwe yagize ati “Njye ari njye twakora gatanya mbere yuko dushyingiranwa.”

Undi na we ati “Mbega ibintu binteye agahinda. Njye nahita ngenda ako kanya.”, undi na we ati “Nahita nsubika ubukwe.”

Yaje mu bukwe bwe ari mu isanduku

RADIOTV10

Comments 3

  1. Si-PUR says:

    Ubwo se wajya gushyingiranwa n’umupfu wapfuye ahagaze kubera iki? Kereka nawe uri umupfayongo. Nabamuteruye bamwambariye na bo ni abazimu. Puuu, mw’izina rya Yesu.

  2. Mukeshimana says:

    Njyekombibona nabamwambariye nabapfu ngawe

  3. KAYITAVU Faustin says:

    Ni bya Illuminate byigendera ali mushiki wanjye !!!? Aha aa?! Nahita ntaha baragatsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru