Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amashusho ababaje y’abasirikare b’u Burusiya bishwe yateje impagarara kuri Ukraine

radiotv10by radiotv10
21/11/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amashusho ababaje y’abasirikare b’u Burusiya bishwe yateje impagarara kuri Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, barasaba Ukraine gukora iperereza ku mashusho agaragaza abasirikare b’u Burusiya bafatiwe ku rugamba bagaragagaye baryamye mu maraso nyuma yo kwicwa.

Akanama k’Umurango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ukraine, kasabye ubutegetsi bwa Ukraine gukora igenzura ryihuse kuri ayo mashusho agaragaza imfungwa z’intamba z’abasirikare b’u Burusiya bishwe.

Ubutegetsi bw’u Burusiya bwo buravuga ko iki gikorwa cyakozwe n’igisirikare cya Ukraine, ari icy’ubunyamaswa kuko bitumvikana uburyo imfungwa z’intambara zicwa urw’agashinyaguro.

Umwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, aganira n’Ibiro Ntaramakuru Associated Press, yagize ati “Twababajwe cyane n’ariya mashusho kandi kuri kuyakurikirana.”

Yakomeje agira ati “Twasabye ko ibirego byose bivugwa ko bikorwaho iperereza ryimbitse kandi rinyuze mu mucyo n’ubuyobozi.”

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiro z’icyumweru twaraye dusoje, agaragaza itsinda ry’abasirikare b’u Burusiya bafatiwe ku rugamba bazengurutswe n’aba Ukraine baryamye barambaraye hasi, hakaza kugaragaza andi mashusho abagaraza imirambo yabo irambitse mu kidendezi cy’amaraso.

Hagaragara akandi gace k’amashusho y’umusirikare w’u Burusiya asohoka mu nyubako imwe, akarasa urufaya rw’amasasu ku basirikare ba Ukraine, gusa ntibizwi niba aya mashusho afitanye isano n’ariya ya mbere.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko aya mashusho ari gihamya cy’ubwicanyi bubabaje bukorerwa abasirikare b’iki Gihugu muri Ukraine.

Minisiriri w’Intebe Wungirije wa Ukraine, Olga Stefanishina kuri iki Cyumweru yabwiye Itangazamakuru ati “Yego rwose Ubuyobozi bwa Ukraine buzakora iperereza kuri aya mashusho.” Gusa akavuga ko aya mashusho ashobora kuba atari ibintu byabayeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + twenty =

Previous Post

Ubutumwa bwuzuye ishimwe bwahawe abasirikare ba RDF muri Sudan y’Epfo

Next Post

Rubavu: Polisi yahagaritse imodoka yarimo urumogi umwe mu bagenzi ayivamo ariruka

Related Posts

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ryamaze gufata umujyi wa Uvira, risaba abaturage bawutuye...

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

by radiotv10
10/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje intwaro nyinshi zirimo izirasa kure yambuye ingabo z’u Burundi ziri gufasha FARDC bahanyanye, inerekana impuzankano z’igisirikare cya...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Polisi yahagaritse imodoka yarimo urumogi umwe mu bagenzi ayivamo ariruka

Rubavu: Polisi yahagaritse imodoka yarimo urumogi umwe mu bagenzi ayivamo ariruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.