Amashusho ababaje y’abasirikare b’u Burusiya bishwe yateje impagarara kuri Ukraine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, barasaba Ukraine gukora iperereza ku mashusho agaragaza abasirikare b’u Burusiya bafatiwe ku rugamba bagaragagaye baryamye mu maraso nyuma yo kwicwa.

Akanama k’Umurango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ukraine, kasabye ubutegetsi bwa Ukraine gukora igenzura ryihuse kuri ayo mashusho agaragaza imfungwa z’intamba z’abasirikare b’u Burusiya bishwe.

Izindi Nkuru

Ubutegetsi bw’u Burusiya bwo buravuga ko iki gikorwa cyakozwe n’igisirikare cya Ukraine, ari icy’ubunyamaswa kuko bitumvikana uburyo imfungwa z’intambara zicwa urw’agashinyaguro.

Umwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, aganira n’Ibiro Ntaramakuru Associated Press, yagize ati “Twababajwe cyane n’ariya mashusho kandi kuri kuyakurikirana.”

Yakomeje agira ati “Twasabye ko ibirego byose bivugwa ko bikorwaho iperereza ryimbitse kandi rinyuze mu mucyo n’ubuyobozi.”

Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiro z’icyumweru twaraye dusoje, agaragaza itsinda ry’abasirikare b’u Burusiya bafatiwe ku rugamba bazengurutswe n’aba Ukraine baryamye barambaraye hasi, hakaza kugaragaza andi mashusho abagaraza imirambo yabo irambitse mu kidendezi cy’amaraso.

Hagaragara akandi gace k’amashusho y’umusirikare w’u Burusiya asohoka mu nyubako imwe, akarasa urufaya rw’amasasu ku basirikare ba Ukraine, gusa ntibizwi niba aya mashusho afitanye isano n’ariya ya mbere.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yavuze ko aya mashusho ari gihamya cy’ubwicanyi bubabaje bukorerwa abasirikare b’iki Gihugu muri Ukraine.

Minisiriri w’Intebe Wungirije wa Ukraine, Olga Stefanishina kuri iki Cyumweru yabwiye Itangazamakuru ati “Yego rwose Ubuyobozi bwa Ukraine buzakora iperereza kuri aya mashusho.” Gusa akavuga ko aya mashusho ashobora kuba atari ibintu byabayeho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru