Rubavu: Polisi yahagaritse imodoka yarimo urumogi umwe mu bagenzi ayivamo ariruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imodoka itwara abagenzi yaturukaga i Mahoko yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, yahagaritswe na Polisi ngo iyisake kuko yari imaze kwakira amakuru ko harimo urumogi, umwe mu bagenzi bari bayirimo ahita ayivamo ariruka, hafatirwamo ibilo 16 by’urumogi n’abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Aba bantu batatu ndetse n’uru rumogi, byafashwe ku ya 19 Ugushyingo 2022, n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rubavu.

Izindi Nkuru

Abafashwe, harimo ufite imyaka 57, uwa 51 ndetse n’undi w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu Mudugudu wa Nyamwishyura, Akagari ka Nyarushamba, mu Murenge wa Nyakiliba.

Aba bantu batatu bafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ifite nimero RAE 565 G yari iturutse i Mahoko yerecyeza mu Mujyi wa Kigali.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo yavuze ko aba bantu bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bavuze ko hari imifuka bikekwa ko irimo ibiyobyabwenge yinjijwe muri iyo modoka itwara abagenzi muri Gare ya Mahoko.

Yagize ati “Twahise dutegura igikorwa cyo kuyifata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Nyarushamba, imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe dusaka abagenzi n’imizigo yabo, twaje gusanga inyuma ahagenewe gushyirwa imizigo (Boot) harimo imifuka ipakiyemo urumogi rupima ibilo 16, umwe mu bagenzi akimara kubona ko yatahuwe ahita yirukanka aburirwa irengero.”

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko Polisi yahise ifata umushoferi w’iyi modoka, hafatwa uwatanze itike yo kwinjiza uwo muzigo ndetse n’undi wari wahawe akazi ko kwinjiza iyo mifuka irimo urumogi, mu gihe uwavuye mu modoka akiruka akiri gushakishwa.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru