Ubutumwa bwuzuye ishimwe bwahawe abasirikare ba RDF muri Sudan y’Epfo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, witabiriye umuhango wo kwambika imidari abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa muri Sudan y’Epfo, yabashimiye imyitwarire myiza n’ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa byabaranze.

Ni mu gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, abo abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudan y’Epfo bambikwaga imidari y’ishimwe mu muhango wabereye mu mujyi wa Juba ahari ikigo cya UNMISS.

Izindi Nkuru

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Nicolas Harrison wambitse iyi midari abasirikare b’u Rwanda, yabashimiye ibikorwa by’ubutwari byo guha umutekano no kurinda umuryango mugari wa Sudan y’Epfo.

Yagize ati “Mwujuje inshingano zanyu mugaragaza ubudakemwa n’ishema mukorana imyitwarire myiza kandi murangwa no kutihanganira na busa ubwoko bwose bw’ihohoterwa byumwihariko irishingiye ku gitsina.”

Yakomeje agira ati “Kwambikwa imidari yanyu, ni ikimenyetso cy’imikorere myiza yabaranze ishimwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Abaturage bose ba Sudan y’Epfo kubera kurinda umutekano no kwitanga bya kinyamwuga.”

Umuyobozi mukuru wa Rwanbatt1, Lt Col Emmanuel Shyaka yavuze ko iki gikorwa cyo kwambikwa imidari, ari ukubatera imbaraga mu bikorwa byabo ndetse no gukomeza gutanga umusansu wabo mu kuzuza inshingano za UNMISS.

Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru