Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yemeje ko Perezida wayo, Hon Mukabalisa Donatille yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’undi mudepite weguye.
Inkuru y’iyegura rya Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022.
Uyu wari Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yari yemeye ko yatanze ubwegure bwe ku mpamvu ze bwite.
Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Inteko Ishinga Amategeko ku gasusuruko ko kuri uyu wa Mbere, bwemeza ko Perezida w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa “yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Habiyaremye Jean Pierre.”
Uyu wari Umudepite uhagarariye Umuryango wa RPF-Inkotanyi, yeguye nyuma y’icyumweru kimwe hari undi Mudepite weguye, Dr Mbonimana Gamariel wari uhagarariye ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri wese (PL/Parti Liberal) wavuzweho kunywa inzoga agatwara imodoka yarengeje igipimo cy’umusemburo.
Habiyaremye Jean Pierre Celestin yeguye nyuma yuko hamaze iminsi hacicikana amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaramo asa nk’utari guhuza n’Abapolisi bari bamufatiye mu makosa.
Habiyaremye yavuze ko ateguye kubera ayo mashusho kuko ibi byabaye muri Werurwe umwaka ushize wa 2021 bityo ko iyo aza kuba ari uwegura kubera iyi mpamvu, yari kwegura icyo gihe.
RADIOTV10