Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gushaka abagore bakuze bafite amafaranga, umuvuno w’abasore bifuza gukira batavunitse

radiotv10by radiotv10
30/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gushaka abagore bakuze bafite amafaranga, umuvuno w’abasore bifuza gukira batavunitse

Ifoto: Internet/Abamenyekanye bashakanye barushanwa imyaka iri hejuru ya 25

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, banenga abasore bashyize amaboko mu mifuka banze gukora ngo bategereje ko bazarongora abakobwa cyangwa abagore bafite amafaranga, ndetse ko n’ingo zabo zitaramba kuko ziba zubakiye ku mafaranga, yashira n’urukundo bikarangirana.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bamwe mu basore basaza badashatse abagore mu gihe babuze abafite amafaranga.

Bavuga ko iyi myumvire ikomeje korora ubunebwe kuko nta musore ugipfa gukoresha imbaraga ze kuko aba afite icyo yizeye.

Umwe ati “Mwene uwo icyo aba atekereza, icya mbere muri we ntiyifitemo gukora, ategereje bya bindi bizaza biturutse hanze, akenshi iyo binabuze, na ho usanga abantu baje babana mu minsi micye ugasanga baratandukanye kuko yamuzanye avuga ngo afite umutungo.”

Bamwe mu basore bo muri aka gace na bo ubwabo bavuga ko batapfa gushaka umugore udafite amafaranga.

Umwe ati “Ubu aka kanya ifaranga ni bwo buzima, ubwo se nakuzana ngo umarire iki? Ngo urukundo? Nta rukundo rukibaho. Ubundi aka kanya icya mbere ni amafaranga, n’aho uzatambuka ni amafaranga, ntayo ufite, reka reka.”

Uyu musore avuga ko adashobora kugira ikikango ko nashaka umugore umuruta akanamurusha amafaranga azamutegeka.

Ati “Mukecuru ahubwo ni we mwiza, najya mubwira nti ‘mukecu, tate…’ ni we nakwishakira kuko afite amafaranga, kuko ubwe ntazaza ngo antegeke ahubwo nzamuyobora kandi azi ko yampaye amafaranga.”

Gusa bavuga ko na bo atari bo kuko imikorere muri iyi minsi yazambye ku buryo kubona amafaranga bisigaye ari ihurizo rikomeye, bigatuma ari yo mpamvu bashaka abagore bafite amafaranga ngo bazabafashe kubaho.

Undi ati “Iyo ubonye umuntu wenda ufite nk’iyo miliyoni uri urubyiruko uzi ko ntahandi uyateganya, ni ho bagenda bapfira. Ibintu byose byabaye business, nta rukundo rukibaho.”

Aba baturage kandi bavuga ko n’abagabo bashatse muri ubu buryo, iyo bageze mu ngo zabo, ntawushobora gukora ahubwo ko birirwa biryamiye bagakomeza gutungwa n’abagore babo.

Undi ati “Nta mugabo ushaka gukora, abenshi bariryamiye iki gihe, bategereje abagore ubu bagiye guhaha.”

Karinganire Charles, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’imbonezamubano n’ivugururamibereho, akaba inzobere mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye, avuga ko iyi myumvire ishobora gusenya ingo.

Ati “Iyo rero bihindutse ukaba warahishe mugenzi wawe yuko icyo urombereje ari umutungo, nta nubwo bitinda kwigaragaza, wowe ushingiye ku mutungo, iyo uwubonye n’iryo rari ry’isi ushaka kubyishimamo, ni ho hava cya kindi cyo guca inyuma mugenzi wawe…icyo gihe rero muba mwubatse ku musenyi.”

Iyi nzobere ivuga kandi ko uwashatse umuntu amukurikiyeho imitungo aho kuba urukundo, adashobora kwiyumvamo uwo bashakanye ku buryo kubana kwabo kuba kugoye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Perezida Kagame bwa mbere yavuze birambuye ku bibazo by’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.