Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho

radiotv10by radiotv10
01/07/2021
in MU RWANDA
0
COVID-19: Mu kwezi kumwe abarwariye mu bitaro bikubye inshuro esheshatu, umwuka bahabwa urushaho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko ukwezi kwa Gatandatu waranzwe n’impinduka zikomeye z’ubwandu bwa COVID-19. Abarwariwe mu bitaro bikubye inshuro esheshatu byatumye n’abakenera umwuka biyongera ku rwego rutari rwarigeze rubaho kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020

Ariko iyi Minisiteri irizeza abanyarwanda ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abarwaye iki cyorezo bahabwe ubuvuzi.

Isesengura rya Minisiteri y’ubuzima rigaragaza ko ukwezi kwa Gatandatu 2021 kwaranzwe n’impinduka zikomeye mu burwayi bwa COVID-19. Ibi bituma ubwandu bwikuba inshuro enye bagereranije imibare yo muri Gicurasi n’iya Kamena 2021.

IyiMinisiteri kandi igaragaza ko mu ntangiriro z’uku kwezi abarwariye mu bitaro bivura  COVID-19 bavuye kuri 20 bo mu ntangiriro za Kamena bakaba bageze ku 127.

Uko biyongera ni nako n’ubufasha bahabwa buzamuka. Iyi Minisiteri ishimangira ko uku kwezi kurangiye Kamena 2021, umwuka uhabwa abarwayi wikubye inshuro 10 ku munsi.

N’ubwo iyi mibare yose ikomeje kuzamuka, Dr. Daniel Ngamije, Minisitiri w’ubuzima, avuga ko kugeza uyu munsi nta kibazo cy’ubuvuzi bafite ndetse ngo leta ikomeje gushaka uburyo bwo kongera izi serivisi iha abarembejwe na COVID-19.

” Turacyafite ubushobozi buhagije bwo kwakira abarwayi baje bafite ibimenyetso ndetse n’abafite ibimenyetso bikaze bashobora gukenera gushyirwa ahajya abarembye kurusha abandi. Imashini zidufasha gutunganya umwuka uhagije na zo zirahari ku buryo dushobora gukuba inshuro ebyiri cyangwa eshatu umwuka uhari. nakwizeza abantu ko abantu bose baje kwamuganga nta n’umwe utarabonye serivisi uko bikwiriye.”

See the source image

Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko abarwaye COVID-19 bose babona serivisi ziri ngombwa 

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko kugeza kuya 29 Kamena 2021, abandura COVID-19 biyongereye ku kigero cya 8%. Iyi mibare igashimangira ko abarwaye bangana n’ibihumbi 10 495 barimo abarembye bangana na 36 aho abo kimaze guhitana ni 431.

Iyi minisiteri ivuga ko hakenewe ingamba zikomeye, kubera ko iki cyorezo gisigaye gihitana n’abantu bafite imyaka mike kandi badasanganywe ibibazo by’ubuzima.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/Radio &TV10 Rwanda

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 8 =

Previous Post

Ruvamwabo amaze imyaka 26 arwaye igisebe cyamuviriyemo kanseri

Next Post

Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Related Posts

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

Mu irushanwa ry'imibare, hahembwe abanyeshuri, abarimu n'ibigo by'amashuri, bitwaye neza mu Gihugu hose, aho Ishuri ryabaye irya Mbere ari École...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Kariakoo: Ibrahim Ajibu yatorotse umwiherero mbere y’uko Yanga SC icakirana na Simba SC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.