Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

radiotv10by radiotv10
05/07/2021
in MU RWANDA
0
Huye: 17 bafatiwe muri Resitora bikingiranye bayihinduye akabari barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nyakanga mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba  Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yafatiye muri Resitora y’uwitwa Nshimiyimana Anatole bakunze kwita King w’imyaka 43 abantu 17 bayihinduye akabari bikingiranye barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19. Aba bose uko ari 17 bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma iherereye mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru abaturage bahaye Polisi.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko Resitora ya Nshimiyimana iherereye mu kagari ka Gitwa mu Mudugudu wa Nyarurembo, itakiri Resitora ahubwo yahindutse akabari abantu basigaye banyweramo inzoga. Tukimara guhabwa ayo makuru twahise tujyayo dusanga koko hari abantu bifungiraniyemo dukomanze banga gufungura kuko bari basinze nyuma nibwo baje kwemera barafungura dusanga banywa  begeranye nta bwiriza na rimwe rijyanye no kwirinda Covid-19 bigeze bubahiriza.”

SP Kanamugire yibukije abaturarwanda ko kwirinda no kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 birebwa na buri wese kandi bigakorwa igihe cyose.

Ati “Biteye agahinda kubona hakiri abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo badasiba kubona no kumva umubare w’abo gihitana n’abacyandura buri munsi. Uyu Nshimiyimana yafashe icyari Resitora agihindura akabari agerekaho kurenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bafunze buri wese yageze mu rugo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abafata Resitora cyangwa amaduka bakabihinduramo utubari bibwira ko Polisi itazabafata bibeshya kuko kubufatanya n’abaturage bazajya bafatwa.

Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko kwirinda ari ukurengera ubuzima bwabo ntibashake ubwinshi bw’inyungu babicishije mu nzira zitemewe kuko bishobora kubaviramo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 ndetse n’ibihano. Bamenye ko Resitora cyangwa iduka atari akabari kandi ko bakwiye kubahiriza amasaha yagenwe.”

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa ndetse asaba n’abandi gukomeza ubwo bufatanye mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

Abafashwe nyuma yo kwerekwa itangazamakuru baripimisha icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo, bakangurirwe  kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwira rya Covid-19  banacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda (RNP)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Next Post

Florent Ibengé ari muri Maroc aho ashobora guhabwa akazi ko gutoza RS Berkane

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Florent Ibengé ari muri Maroc aho ashobora guhabwa akazi ko gutoza RS Berkane

Florent Ibengé ari muri Maroc aho ashobora guhabwa akazi ko gutoza RS Berkane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.