Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Niba baraguze iki Gihugu bambwire ayo bishyuye nyabasubize-Umuherwe muri Congo yarakariye abatagetsi

radiotv10by radiotv10
15/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Niba baraguze iki Gihugu bambwire ayo bishyuye nyabasubize-Umuherwe muri Congo yarakariye abatagetsi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki w’umuherwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi yarakariye ubutegetsi bwamwimye uruhushya ngo indege ye ize kumufata, avuga ko muri iki Gihugu hari abantu bitwara nk’aho bakiguze, ariko ko niyo baba barakiguze bamubwira amafaranga bakishyuye akayabasubiza.

Uyu munyapolitiki wabaye Guverineri wa Katanga, akaba asanzwe anafite ikipe y’umupira w’amaguru ya Tout-puissant Mazembe, yatangaje ibi nyuma yuko abuze uko ahaguruka mu Congo yerecyeza i Doha muri Qatar aho agomba yitabiriye inama nk’umunyamuryango wa FIFA ndetse no kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzaba tariki 18 Ukuboza 2022.

Uyu muherwe wababajwe n’uburyo gahunda ze zitagenze uko yaziteguye, yavuze ko indege ye igomba kumujyana muri Qatar yimwe uburenganzira bwo kuza kumufata ku Kibuga cy’Indege cya Lubumbashi.

Yagize ati “Nasabye uruhushya rw’indege hashize icyumweru ariko umuyobozi w’ubutasi yafashe icyemezo cyo kutayemerera.”

Yakomeje agaragaza agahinda aterwa n’ibi byemezo bifatwa n’abategetsi, ati “Sinzi niba Congo ari iya bamwe gusa, wagira ngo baguze iki Gihugu, ariko niba baranakiguze batubwira umubare w’amafaranga twabasubiza ariko abantu bagahabwa uburenganzira bwabo.”

Moïse Katumbi yakomeje agaragara ko ibibazo nk’ibi atari rimwe cyangwa kabiri bibaye muri iki Gihugu cyabo, ati “Birababaje cyane urebye amateka twakomeje kurwanya ndetse ariko akagenda yisubiramo.”

Moïse Katumbi yavuze ko hari Ibihugu byateye imbere nka Zambia yanasabye uburenganzira bwo kuba yahagurukirayo kikabimwerera ndetse ko ari ho indege ye yari iri akaba ari na ho yagiye guhagurukira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 2 =

Previous Post

Barimo uwari umuyobozi mu Rwanda n’umugore umwe- Abarwanyi ba FDLR berekanywe na M23

Next Post

Hatahuwe uburyo umugore yakoreshejwe mu bujura bwa moto

Related Posts

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine...

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

by radiotv10
11/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana...

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

Haravugwa umugambi wafungishije abasirikare barimo Abajenerali muri Mali iyobowe n’igisirikare

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutegetsi bwa Mali buri mu maboko y’igisirikare, bwataye muri yombi abasirikare benshi barimo Abajenerali bakekwaho umugambi wo gushaka kubuhirika. Aba...

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

Haramaganwa iyicwa ry’abanyamakuru bahitanywe n’igitero cy’indege ya Israel barimo uwari watewe ubwoba

by radiotv10
11/08/2025
0

Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera barimo Anas Al Sharif wigeze guterwa ubwoba na Israel imushija gukorana n’umutwe wa Hamas, bahitanywe...

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

Ubutumwa Perezida wa Ghana yatanze ubwo hashyingurwaga abayobozi mu nzego nkuru z’umutekano

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubwo hashyingurwaga abayobozi babiri barimo uwari Minisitiri w’Ibidukikije muri Ghana baherutse guhitanwa n’impanuka ya kajugujugu, Perezida w’iki Gihugu yavuze ko...

IZIHERUKA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga
AMAHANGA

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
11/08/2025
0

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

11/08/2025
Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

11/08/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Polisi yasobanuye uko byagenze ngo haraswe abagabo babiri bakekwagaho ubwicanyi n’ubujura i Rwamagana

11/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe uburyo umugore yakoreshejwe mu bujura bwa moto

Hatahuwe uburyo umugore yakoreshejwe mu bujura bwa moto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.