Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba

radiotv10by radiotv10
20/12/2022
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba
Share on FacebookShare on Twitter

Colonel Nzuzi Paseke wari woherejwe na Perezida Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo ajye guhangana na M23, akaba aherutse kwitaba Imana, umurambo we wagejejwe i Goma wakirwa mu cyubahiro gihebuje.

Colonel Nzuzi Paseke yasize ubuzima mu mpanuka yabaye mu Cyumweru gishize tariki 16 Ukuboza 2022, yabereye mu gace ka Kabasha muri Teitwari ya Rutshuru.

Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, umurambo wa Colonel Nzuzi Paseke wakiriwe ku kibuga cy’indege cya Goma mu muhango wakozwe n’abasirikare bo mu itsinda ririnda umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru Daniel Michombelo ukorera muri Congo Kinshasa, wagaragaje amashusho ubwo uyu musirikare wari ufite ipeti rya Colonel wakirwaga ku Kibuga cy’Indege cy’i Goma, yibukije ko yazize impanuka y’imodoka yabereye muri Pariki ya Virunda.

Yagize ati “Yabanje guhabwa icyubahiro mu mwanya muto na bagenzi be bo mu gisirikare cya Goma. Umubiri we uhita woherezwa i Kinshasa.”

Amakuru avuga ko Colonel Paseke wazize impanuka y’imodoka wenyine mu bo bari kumwe, mu gihe abandi bakomeretse bikabije bagahita bajya kuvurirwa mu bitaro by’i Goma.

Colonel Paseke yari yahinduriwe inshingano mu mavugurura yakozwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022, amwohereza kuyobora urugamba rwo guhashya umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye na FADRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

Tumenye ikihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we yavugishije benshi

Next Post

Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Related Posts

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

by radiotv10
25/07/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko umuntu wese ukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u...

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

Kabila wabaye Perezida wa DRCongo aratangira kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ku byaha bikomeye

by radiotv10
25/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ruratangira kuburanisha urubanza ruregwamo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu...

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

Umupasiteri uri mu bakunzwe yashatse undi mugore hatarashira umwaka apfushije uwa mbere

by radiotv10
24/07/2025
0

Pasiteri Marcelo Tunasi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uri mu bakozi b’Imana bakurikirwa na benshi muri Afurika, yashyingiranywe...

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/07/2025
0

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri...

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

by radiotv10
23/07/2025
0

Large parts of Masisi territory in North Kivu have been emptied of residents due to ongoing fights for the past...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Ibijumba ngo ni ibinyampeke!!- DavisD na Young Grace basekeje abantu bifata ku munwa (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.