Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke

radiotv10by radiotv10
22/12/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Nyuma yo kudabagiza Abaturarwanda mu cy’Isi DSTv yapfunduye akandi gaseke
Share on FacebookShare on Twitter

Kompanyi ya DSTv Rwanda icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyana na ryo, ari na yo rukumbi yari ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino y’Igikombe cy’Isi mu Rwanda, nyuma y’ubwasisi bwatumye Abaturarwanda babasha kureba iyi mikino, yanazanye impano y’iminsi mikuru, aho uguze ifatabuguzi iryo ari ryo ryose, ahabwa iryisumbuyeho.

Kuva ku itariki 19 Ukuboza 2022 kugeza ku ya 24 Mutarama 2023 ubu umuntu usanzwe afite ifatabuguzi rya DSTv ry’ukwezi iryo ari ryo yose yongereweho iryisumbuye ndetse n’abazarigura muri iki gihe bazahita bahabwa iryisumbuyeho.

DSTv Rwanda ivuga ko iyi ari impano yageneye abafatabuguzi bayo n’abifuza kuba abakiliya bayo muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Umuyobozi mukuru wa Tele 10 Group, Muhirwa Augustin, yavuze ko nyuma y’Igikombe cy’Isi DSTv ikomeje kugeza ku bakiliya bayo ibyiza byumwihariko kuri shene zayo nziza isanganywe.

Ati “Dufite film nziza udashobora kubona ahandi, dufite ibiganiro by’abana udashobora kubona abandi, amakuru meza umuntu yakwifuza kureba,…DSTv ntabwo ari iy’abakunda football gusa.”

Agaruka kuri ubu bwasisi bushya buje nk’impano y’iminsi mikuru, Muhirwa Augustin yagize ati “Umuntu uguze ifatabuguzi, ahabwa irindi fatabuguzi ryisumbuye, ni ikintu cyiza ko umuntu uguze ifatabuguzi runaka, ahabwa irindi ryisumbuye. Uko baryohewe n’imikino myiza, ni ko bagomba kuryoherwa n’ibindi biganiro bitandukanye.”

Agaruka ku mikino, yavuze kandi ko n’ubundi DSTv isanganywe amashene 20 ya siporo ikaba ikomeje kuza ku isonga mu kwerekana imikino itandukanye irimo n’iyo abantu badashobora gusanga ahandi.

Ati “Nta mpamvu yo kujya gushakira imikino mu kabari kandi mu masaha akuze, nta mpamvu yo kujya kuvumba amashusho mu baturanyi kandi na we wayatunga, DSTv irahari kandi irabategereje.”

DSTv Rwanda kandi itangaza ko ifatabuguzi ry’ibihumbi 31 Frw ryafashije abantu kureba imikino y’Igikombe cy’Isi, nubundi ni ryo fatabuguzi rizafasha abafatabuguzi kuzareba imikino iri mu yikunzwe ku Isi ya champions league.

Nanone kandi dekoderi ya DSTv ubu irakomeza kugura ibihumbi 20 Frw ndetse ikazana n’ifatabuguzi rizwi nka access na ryo kandi rizahita rijyana n’iyi poromosiyo yashyizweho kuko izahita izana n’ifatabuguzi ryisumbuyeho rya family.

Kuba dekoderi ya DSTv igura ibihumbi 20 Frw iriho n’ifatabuguzi rya Access rigura 14 700 Frw bivuze ko iyi dekoderi iba yaguzwe 5 300 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri DSTv Rwanda, Edmon Nkusi yavuze ko abumva ko DSTv ari iy’abifite atari byo kuko nkuko iyi sosiyete yafashije abantu kureba imikino y’Igikombe cy’Isi, byerekanye ko ifatabuguzi ry’iyi kompanyi rihendutse.

Ku bakomeje kwibaza niba ibiciro by’ifatabuguzi rya DSTv bizagabanywa, Nkusi Edmon yavuze ko bashonje bahishiwe, ati “DSTv hari icyo ibahishiye, hari agaseke gapfundikiye, umunsi nugera izagapfunduka kandi ni vuba aha.”

Umuyobozi wa Tele 10 Group Muhirwa Augustin yavuze ko muri DSTv hahora ibyiza
Umuyobozi ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa muri DSTv Rwanda Nkusi Edmond yavuze ko abumba ko DSTv ari iy’abifite atari byo

Abanyamakuru bafashije DSTv mu mikino y’Igikombe cy’Isi bashimwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − three =

Previous Post

Yongeye gufata ku Ibendera: Undi mugisha wasekeye umuto muri Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

Rubavu: Urujijo ku mwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri ubu akaba yidegembya

Related Posts

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce the launch of a Child Online Protection tool designed to help...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

IZIHERUKA

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.
IMIBEREHO MYIZA

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Urujijo ku mwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri ubu akaba yidegembya

Rubavu: Urujijo ku mwana w’imyaka 13 wasambanyije uw’ibiri ubu akaba yidegembya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MTN Rwanda Strengthens Digital Safety with Child Online Protection Initiative.

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.